skol
fortebet

Bwa mbere Perezida Museveni yasuye Kasese nyuma ya cya gitero cyishe abarenga 100

Yanditswe: Friday 12, Jan 2018

Sponsored Ad

Uyu mukecuru w’ imvi uri kumwe na Perezida Museveni ni Christine Muhindo, umugabekazi w’ Umwami Charles Mumbere utegeka Ubwami bwa Rwenzururu buri murasirazuba bwa Uganda
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yasuye agace ka Kasese, kabarizwamo umwami bwa Rwenzururu asaba abaturage kurwanya ubukene bihangira imirimo kuko ngo ubukene ariyo ntandaro y’ amakimbirane muri ako gace.
Kuri uyu wa 11 Mutarama 2018, Perezida Museveni yabwiye aba baturage bari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga y’ (...)

Sponsored Ad

Uyu mukecuru w’ imvi uri kumwe na Perezida Museveni ni Christine Muhindo, umugabekazi w’ Umwami Charles Mumbere utegeka Ubwami bwa Rwenzururu buri murasirazuba bwa Uganda

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yasuye agace ka Kasese, kabarizwamo umwami bwa Rwenzururu asaba abaturage kurwanya ubukene bihangira imirimo kuko ngo ubukene ariyo ntandaro y’ amakimbirane muri ako gace.

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2018, Perezida Museveni yabwiye aba baturage bari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga y’ ikigo Kasese Better Living Centre ko muri iki gihe ahantu hashobora kuboneka ibitunga abaturage ari mu ikoranabuhanga, mu buhinzi bwa kijyambere utaretse no mu bukerugendo.

Yabasezeranyije ko Leta ya Uganda igiye gushyira ingufu mu bucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro ahitwa Kilembe kuko haboneka amabuye y’ agaciro menshi, avuga ko bizaha akazi abatari bake.

Perezida Museveni yasezeranyije icyo kigo cy’ Abadivantisite ko azagitera inkunga y’ imodoka 6 akanagiha miliyoni 200 z’ amashilingi ya Uganda, amashilingi miliyoni 30 ahita ayatangira aho (kashi).

Aka gace niko kabarizwamo ubwami bwa Rwenzururu butegekwa n’ Umwami Mumbere. Tariki 26 na 27 Ugushyingo 2016, Polisi ya Uganda n’ igisirikare cy’ iki gihugu bagabye igitero kuri ubu bwami abarenga 100 bahasiga ubuzima. Mu bapfuye icyo gihe harimo abapolisi ba Uganda 16, ubwo bwami bwaratwitswe Mumbere n’ abayoboke be 180 bafatwa bugwate.

Aba uko ari 180 bagejejwe imbere y’ inkiko za Uganda bashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no guteza umutekano muke.


Ubwo icyo gitero cyabaga ni uko byari byifashe

Isenywa ry’ ubwami bwa Rwenzururu ryabanjirije n’ ibitero byagabwaga ku biro by’ igipolisi cya Uganda bikica abapolisi bikanabambura imbunda. Nyuma y’ icyo gitero,Uganda yatangaje ko abicaga abapolisi bakanabambura imbunda batorezwaga mu bwami bwa Rwenzururu.

Mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2017, Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa Muntu HRW wasabye Uganda gukora iperereza ku bapolisi n’abasirikare bagize uruhare mu iyicwa ry’ abantu bo mu bwami bwa Rwenzururu. Mu baturage baguye muri icyo gitero harimo abana 15 nk’ uko bitangazwa na HRW.

Umuvugizi w’ igisirikare cya Uganda Brig. Richard Karemire yabwiye HRW ko nta perereza ryigeze rikorwa ndetse ko nta n’ iritegeze gukorwa ku basirikare n’ abapolisi bagize uruhare muri icyo gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa