skol
fortebet

Bwa mbere, Umunyafurika yatorewe kuyobora OMS

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

Umunya-Ethiopia Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus niwe watorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu matora yabereye mu muhezo ku cyicaro cy’uyu muryango, i Genève mu Busuwisi.
Dr Tedros ni we munyafurika wa mbere uyoboye uyu muryango nk’umuyobozi mukuru kuva washingwa mu myaka 69 ishize, nyuma yo kwegukana amajwi menshi y’ibihugu 186 bigize uyu muryango.
Dr Tedros w’imyaka 52 yatsinze abo bari bahanganye kuri uwo mwanya barimo Dr David Nabarro watanzwe (...)

Sponsored Ad

Umunya-Ethiopia Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus niwe watorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu matora yabereye mu muhezo ku cyicaro cy’uyu muryango, i Genève mu Busuwisi.

Dr Tedros ni we munyafurika wa mbere uyoboye uyu muryango nk’umuyobozi mukuru kuva washingwa mu myaka 69 ishize, nyuma yo kwegukana amajwi menshi y’ibihugu 186 bigize uyu muryango.

Dr Tedros w’imyaka 52 yatsinze abo bari bahanganye kuri uwo mwanya barimo Dr David Nabarro watanzwe n’Ubwami bw’u Bwongereza na Ireland ya Ruguru, hamwe na Dr Sania Nishtar watanzwe na Pakistan. Biteganyijwe ko azatangira manda ye y’imyaka itanu ku wa 01 Nyakanga 2017.

Aba bakandida uko ari batatu bahataniraga gusimbura Umushinwakazi Margaret Chan Fung Fu-chun, wasozaga manda ya kabiri nk’umuyobozi mukuru wa OMS, umuryango yayoboraga guhera ku wa 1 Mutarama 2007.

Uyu mugore arakomeye cyane, kuko mu 2014, ikinyamakuru Forbes cyamushyize ku mwanya wa 30 mu bantu bavuga rikijyana ku Isi.

Dr Tedros ni umunyapolitiki ukomeye kuko yabaye Minisitiri w’Ubuzima kuva mu 2005 kugeza mu 2012, aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 2012 kugeza mu 2016.

Yageze muri Ministeri y’Ubuzima mu 1986 akirangiza kwiga muri Kaminuza ya Asmara, ku gihe cye Ethiopie ikaba yarahanze impinduka mu rwego rw’ubuzima, zatumye umubare w’abana bapfa bakiri bato uva ku bana 123 mu 1000 mu 2006, bakagera kuri 88 mu bana 1000, mu 2011.

Dr Tedros kandi mu mpinduka yayoboye, hagaragaye umusaruro nk’aho yaguye ibikorwaremezo igihugu kikunguka ibigo nderabuzima 3 500 n’amavuriro 16 000; yagura umubare w’abakora mu buvuzi hiyongeraho abagera ku 38,000 ndetse afasha mu kubaka uburyo bwo kubona ubwishingizi mu kwivuza.

Muri Nyakanga 2009 kandi yatorewe kuba umuyobozi w’ishami rya Global Fund rishinzwe kurwanya Sida, Igituntu na Malaria, muri manda y’imyaka ibiri.

U Rwanda rwagumye inyuma ya Dr Tedros

Mu nama ya 26 y’Abakuru b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe yabaye muri Mutarama 2016, nibwo kandidatire ya Dr Tedros yemejwe, ngo ajye guhatana n’abandi ku buyobozi bwa OMS.

Dr Tedros yatangaje ku mugaragaro ko yiyamamariza kuyobora uyu muryango kuwa 24 Gicurasi 2016 ubwo habaga inama y’inteko rusange ya 69 ya OMS, nk’umukandida rukumbi w’umugabane wa Afurika, ndetse AU na ba Minisitiri b’Ubuzima ba Afurika biyemeza kumujya inyuma.

Ubwo yatangazaga kandidatire ye i Genève yari yaherekejwe n’uwari umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda, Louise Mushikiwabo n’uwa Kenya, Amina Mohammed, ba minisitiri b’ubuzima bahagararirwa na Abdelmalek Boudiaf wo muri Algeria.

Mu mpera za Mata nibwo Dr Tedros yahuye na Perezida Kagame, amushimira ku bufasha akomeje kumuha mu rugendo rumuganisha kuri uyu mwanya.

Minisitiri Mushikiwabo yari aherutse kwerura ati “Dufite umukandida ukomeye kandi dutekereza ko ari igihe cya Afurika cyo kuyobora ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi,” ndetse u Rwanda rwemeza ko ruzamuha ijwi ryarwo.

Dr Tedros yanikiye bagenzi be bari bahanganye mu matora, mu gihe mu matora y’ibanze yabaye muri Mutarama uyu mwaka, nabwo yaje ku isonga mu bakandida batandatu batoranyijwe, icyo gihe akaba ari we wagize amajwi menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa