Kigali

Byanyima yagiriye Perezida Museveni inama yo gufungirana Facebook ya Dr Nyanzi

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 11 November 2018 Yasuwe: 1454

Winnie Byanyima, Umugore w’ Umunyapolitiki utavugarumwe na Leta ya Uganda Dr Kizza Besigye yasabye Perezida wa Uganda Museveni kuboloka Dr Stella Nyanzi kuri Facebook niba abona amutuka.

Uyu mubyeyi uvuga rikijyana, uyobora umuryango Mpuzamahanga w’ Abagiraneza Oxfam International asabye ibi Perezida Museveni nyuma y’ uko mu minsi ishize aherutse guhinyuza amagambo ya Museveni wari wavuze ko amaze imyaka 45 adateka. Museveni yabivuze avuga ko ari ko bikwiye kugenda ariko Winnie Byanyima yamusubije ko guteka atari umurimo wagenewe abagore gusa ko ahubwo ari umurimo ureba umugabo n’ umugore.

Byanyima yongeye guha Museveni ubutumwa biturutse ku itabwa muri yombi rya Dr Stella Nyanzi umwarimu muri Kaminuza ya Makerere umaze kuba kimwenyabose mu itangazamakuru kubera gutuka Perezida Museveni n’ umuryango we.

Muri Nzeli uyu mwaka Dr Nyanzi yatutse Esteri Kokundeka, nyina wa Museveni bituma mu ntangiriro z’ uku kwezi atabwa muri yombi. Muri iki cyumweru uyu mugore yararekuwe yanga kuva muri gereza.

Bishobora kuba aribyo byabaye intandaro yatumye Byanyima agira Museveni inama yo gufunga facebook ya Dr Nyanzi aho kumufunga we ubwe.

Yagize ati “Natwe iy’ umuntu adututse turamuboloka. Kuki utabira gutya? Birakabije gufunga umuntu ngo yagututse”

Yakomeje agira ati “Buri mu muntu utukanye agiye afungwa, ni abanya – Uganda bangahe basigara bakora? Twakenera gereza zingahe? Ibyo Stella ashyira ku mbugankoranyambaga bishobora kuba ari ibitutsi, ibishegu, ibikomeretsa, muboloke #FreedomOfExpression”

Iyo umuntu abolotse undi kuri facebook ntabwo ashobora kongera kubona ibyo yanditseho, ndetse n’ uwablotswe nawe ntashobora kubona ibyo uwamubolotse yanditse. Uwabolotswe ntashobora kwandikira uwamubolotse cyakora uwabolotse ashobora kubolokora uwo yabolotse bakongera gutumunaho nk’ ubwo byahoze.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma y’igihe kitari gito Internet yarahagaritswe gukoreshwa muri DRC...

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye gusubizwaho...
20 January 2019 Yasuwe: 2046 0

Madame Louse Mushikiwabo yagize icyo asaba Abanyepolitiki ba...

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’...
11 January 2019 Yasuwe: 3653 0

Perezida Kagame n’umufasha we ’Jeanette Kagame’ bambitswe imidali...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, i Abidjan muri Côte d’Ivoire, Perezida...
20 December 2018 Yasuwe: 8243 0

Birangiye u Burundi bugiye kwitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize...

Leta y’u Burundi yemeye ko izitabira Inama ya 20 y’Abakurub’Ibihugu bigize...
16 December 2018 Yasuwe: 8391 0

Amerika irashinja Ubushinwa n’Uburusiya kubohera Afurika mu madeni

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kureka ibikorwa...
14 December 2018 Yasuwe: 1742 0

Kongo: Komisiyo y’ amatora yafashwe n’ inkongi hasigaye iminsi 10 ngo...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 ibiro bya Komisiyo...
13 December 2018 Yasuwe: 3752 0