skol
fortebet

CIA yagaragaje ko Uburusiya bwafashije Trump mu buriganya bwatumye atorwa

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2016

Sponsored Ad

Ibiro by’ Amerika gishinzwe ubutasi cyahishuye ko igihugu cy’ Uburusiya kivanze mu matora y’ umukuru w’ igihugu aheruka kuba muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika bigatuma Donald Trump atorwa binyuze mu buriganya bw’ amajwi.CI
Aya makuru yatangajwe nyuma y’uko Perezida Barack Obama atanze itegeko ko hakorwa igenzura ku bujura bwo kwiba amakuru mu gihe cyo kwiyamamaza bikekwa ko bwagizemo uruhare n’u Burusiya.
Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano no kurwanya iterabwoba muri Amerika, Lisa Monaco kuri uyu (...)

Sponsored Ad

Ibiro by’ Amerika gishinzwe ubutasi cyahishuye ko igihugu cy’ Uburusiya kivanze mu matora y’ umukuru w’ igihugu aheruka kuba muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika bigatuma Donald Trump atorwa binyuze mu buriganya bw’ amajwi.CI

Aya makuru yatangajwe nyuma y’uko Perezida Barack Obama atanze itegeko ko hakorwa igenzura ku bujura bwo kwiba amakuru mu gihe cyo kwiyamamaza bikekwa ko bwagizemo uruhare n’u Burusiya.

Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano no kurwanya iterabwoba muri Amerika, Lisa Monaco kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Ukuboza 2016 yatangaje ko basabwe na Perezida Obama ko hakongera gukorwa iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora.

Ikipe ya Perezida Donald Trump watorewe kuyobora Amerika yahise itera utwatsi umwanzuro wa CIA ivuga ko ababigarutseho ari kimwe n’abavugaga ko Saddam Hussein wahoze ari Perezida wa Irak yari atunze intwaro z’uburozi.

Abari hafi ya Trump bavuze ko amatora yarangiye ndetse ko hashize igihe, hakaba hasigaye kureka uwayatsinze akagira Amerika igihangange.

Ayo makuru yamenyekanye nyuma y’uko abantu bafite aho bahuriye n’u Burusiya bahaye urubuga Wikileaks email zashimuswe muri konti y’uwari umuyobozi w’ibikorwa byo kwiyamamaza wa Hillary Clinton wahagarariye aba-démocrate muri ayo matora, John Podesta ndetse n’iz’ishyaka ry’aba-démocrate.

Abagize CIA bagaragaje ko amakuru bafite ashimangira neza ko u Burusiya bwari bugamije gufasha Trump gutsinda amatora.

Mu gihe iryo iperereza rikomeje ngo iperereza rya CIA ntabwo ryerekana ibimenyetso bifatika byerekana ko u Burusiya bwagize uruhare mu gutuma email zibwe zohererezwa WikiLeaks.

Muri Kanama uyu mwaka, abayobozi mu nzego z’ubutasi batangaje ko hari amakuru yibwe arimo imyirondoro y’abagomba gutora bagera ku 200,000 bo muri Leta ya Illinois, byavugwaga ko byakozwe n’aba-hackers b’Abarusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa