skol
fortebet

CNDD FDD iravuga ko kuba Nkurunziza yaragizwe umuyobozi wayo uhoraho bidafitanye isano n’ amatora

Yanditswe: Wednesday 14, Mar 2018

Sponsored Ad

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD FDD ryatangaje ko kuba Perezida Pierre Nkurunziza yaragizwe umuyobozi uhoraho waryo ntaho bihuriye n’ amatora ya Perezida w’ u Burundi ateganyijwe muri 2020.
Iri shyaka kandi rivuga ko ntaho bihuriye no guhindura itegeko nshinga.
Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD Evariste Ndayishimiye, yabitangarije itangazamakuru mu kiganiro bagiranye ku wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018.
Iki kiganiro cyabaye nyuma y’ uko Abarundi bamwe berekanye amakenga kuri iyo (...)

Sponsored Ad

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD FDD ryatangaje ko kuba Perezida Pierre Nkurunziza yaragizwe umuyobozi uhoraho waryo ntaho bihuriye n’ amatora ya Perezida w’ u Burundi ateganyijwe muri 2020.

Iri shyaka kandi rivuga ko ntaho bihuriye no guhindura itegeko nshinga.

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD Evariste Ndayishimiye, yabitangarije itangazamakuru mu kiganiro bagiranye ku wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018.

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’ uko Abarundi bamwe berekanye amakenga kuri iyo ngingo.

Evariste Ndayishimiye yamenyesheje ko umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza ari we mujyanama wa mbere. Ngo aza imbere haba mu gukunda ishyaka CNDD FDD no mu kuyigeza ku iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: "Urebye ibyo akora cyangwa impanuro atanga, nta wundi n’umwe amurusha kumenya CNDD-FDD. Nicyo gituma ishyaka ryaciye rimufata umuyobozi wa mbere kubera ibitekerezo atanga muri CNDD-FDD, tugomba kugenderaho imyaka yose”

Yakomeje agira ati "Muribuka agitangiza gahunda yo kuvura abana ku buntu, benshi bavugaga ko bidashoboka ariko byarakunze. Mbere ababyeyi batinyaga kujya kwa muganga kubyarirayo bagapfira mu ngo kuko badafite amafaranga".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa