skol
fortebet

Col Kiiza Besigye ngo yatewe ubwoba na Bobi Wine

Yanditswe: Monday 24, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Hon Abdu Katuntu yateye utwatsi ibisobanuro Col Kiiza Besigye aheruka gutanga avuga ko ataziyamamariza kuyobora igihugu mu matora yo mwaka utaha, avuga ko ahubwo yatewe ubwoba na Depite Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, witeguye kuzahangana na Museveni n’abandi bagaragaje ubushake bwo kumusimbura.

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru nibwo Kiiza Besigye yatangaje ku mugaragaro ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe, ahubwo ko agiye gushyira ingufu ze mu gukangurira rubanda gukuraho ubutegetsi ku ngufu, mu cyo yise “Umupangu B”.

Hon Abdu Katuntu uhagarariye Bugweri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, we asanga Col Kiiza Besigye nta cyizere yari afite cyo kuzabona abamushyigikiye bahagije kuri iyi nshuro, aho yari kuba agiye kwiyamamaza ku nshuro ya gatanu.

Nk’uko abivuga, ngo Besigye yabonye ko benshi mu bayoboke be bahinduye uruhande bakiyunga kuri Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), akaba yarashoboraga kuzitwara nabi mu gihe yafata icyemezo cyo kongera kujya guhatana mu matora.

Nk’uko Chimpreports dukesha aya makuru yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 kanama, Hon Katuntu yagize ati:

Icyo yakoze ni ikintu cyari gikwiye cyo gukora. Ndizera ko yabonye ko yatakaje intore ze nyamukuru. Bariya basore n’inkumi bose mubona biruknka basakuza People Power, People Power, ni bo babaga biruka hafi ya Dr Besigye…none bigaragara ko yazitakaje kubw’undi muntu.

Besigye ariko we yabwiye abayoboke ba FDC kuwa gatatu ushize, ko nta cyizere yari afite cyo guhinduura guverinoma binyuze mu matora gusa. Ati:

Iki gihugu ntikizabohorwa na Byabakama (umucamanza) ajya muri Kololo gutangaza ko hari uwatsinze mushya utari Museveni no kuza kwa Museveni n’ingofero ye ngo aje gutanga ubutegetsi.

Yongeyeho ko abategereje uwo munsi batazawubona, ko ari inshingano zabo kumenya ko bamukuye ku butegetsi yabishaka atabishaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa