skol
fortebet

Depite Bobi Wine yageze muri Uganda aherekezwa nk’ umuperezida[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

Depite Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yasubiye muri iki gihugu nyuma yo kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibikomere avuga ko yakuye aho yari afungiwe n’igisirikare cya Uganda.

Sponsored Ad

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe, polisi ya Uganda yahise imubuza kuva ku kibuga cy’indege ivuga ko imushorera ikamugeza mu rugo, ibintu Bobi Wine yavuze ko binyuranyije n’ibyo yifuzaga.

Mu nzira aho yanyuraga hari hashize umutekano uhambaye ndetse n’ abasirikare bahaye imyitozo yo ku rwego rwo hejuru bibashishijwe mu kurinda uyu muhanzi mujyana ya Pop wahisemo kubifatanya na politiki.

Wine yabwiye umunyamakuru wa BBC Fergal Keane wamuherekeje kugera mu nzu iwe, ko yagarutse muri Uganda "kurwana."

Mbere yaho, polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu bageragezaga kugera ku kibuga cy’indege kwakira uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki.

We n’abandi bantu 30 baracyakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bijyanye n’ikivugwa ko ari iterwa ry’amabuye ku rukurikirane rw’imodoka zari zitwaye Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’iki gihugu mu kwezi gushize kwa munani.
Wine - ubusanzwe izina rye bwite rikaba ari Robert Kyagulanyi - ahakana ibyo aregwa.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa