skol
fortebet

Donald Trump yashinje Joe Biden umaze ukwezi kumwe ku butegetsi gusubiza inyuma Amerika

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

Donald Trump yatangaje ko nta migambi afite yo gushinga ishyaka ryishya kuko ngo byacamo ibice abarepubulikani, nk’uko yabibwiye igiterane cy’abo muri iri shyaka i Florida.

Sponsored Ad

Mu ijambo rye rya mbere imbere ya rubanda nyuma y’uko Perezida Joe Biden agiye ku butegetsi, Trump yakomoje ku kwiyamamaza kuri uwo mwanya mu 2024.

Yaneguye cyane uwamusimbuye, avuga ko politiki ya Amerika yavuye kuri "Amerika mbere na mbere ikaba Amerika bwa nyuma".

Iri jambo yaritangaje nyuma y’uko hashize ibyumweru bicye urubanza rwo kumukurikirana ruhagaritswe.

Kuboneka muri iki giterane cy’abarepubulikani bakomeye ku mahame ya cyera i Orlando ku cyumweru byerekanye ko agifite ijambo rikomeye muri iri shyaka.

Trump aracyabujijwe gukoresha imbuga nkoranyambaga, zirimo Facebook na Twitter, kubera uko yitwaye mu myigaragambyo ku ngoro y’inteko ishingamategeko ya Amerika.

Kuva yava muri White House ubu atuye ku rugo rwe ruzwi nka Mar-a-Lago muri Florida.

Ni iki Trump yavuze nyirizina?

Abantu benshi bamuhaye amashyi y’urufaya n’akaruru k’ibyishimo ubwo yari ageze kuri hoteli byabereyemo. Benshi muri bo nta dupfukamunwa bari bambaye.

Uyu mugabo w’imyaka 74 yagize ati: "Mpagaze imbere yanyu ngo mbabwire ko akazi twatangiranye mu myaka ine ishize katararangira.

"Turi hano uyu mugoroba ngo tuganire ejo hazaza - ejo h’ishyaka ryacu, ejo h’igihugu cyacu."

Yahakanye ibitekerezo bivuga ko azashinga irindi shyaka - abyita ko ari "fake news".

Atebya, yagize ati: "Ntibyaba ari byiza, tuvuze ngo reka dutangize ishyaka rishya maze tugabanye amajwi yacu maze ntituzatsinde?

"Dufite ishyaka ry’abarepubulikani. Rigiye kongera kwiyunga no gukomera kurusha ikindi gihe cyose mbere".

Nubwo yatsinzwe mu kwezi kwa 11, akananengwa cyane mu kwezi kwa mbere kubera gushyigikira abigaragambya, Trump aracyakunzwe cyane mu bamutoye.

Ikusanyabitekerezo rya US poll mu cyumweru gishize, ryerekanye ko 46% by’abatoye Trump n’ubundi bakongera bakamutora ashinze ishyaka rye.

Muri iyo nama kandi Trump yasubiyemo ibyo yakomeje kuvuga bidafite ishingiro ko yatsinzwe mu kwa 11 kuko yibwe amajwi, avuga ko ashobora kugaruka mu 2024.

Ati: "Ubundi murabizi ko batsinzwe kuri uriya mwanya. Ariko ntawamenya - nshobora no guhitamo kubatsinda bwa gatatu, sibyo?"

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa