skol
fortebet

Donald Trump yirukanye ’minisitiri’ w’ingabo nyuma yo gutsindwa amatora

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Amerika amaze gutangaza ko Mark Esper wari umunyamabanga wa leta (yagerewanywa na minisitiri) ushinzwe ingabo ibye ‘byarangijwe’.

Sponsored Ad

Iki ni icyemezo cya mbere gikomeye Perezida Trump atangaje mu bubasha bwe nyuma y’uko imibare y’ibyavuye mu matora igaragaza ko yayatsinzwe.

Perezida Trump, yifashishije Twitter yahise atangaza minisitiri w’ingabo w’agateganyo mushya ko ari Christopher C. Miller.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu Mark Esper na Donald Trump ntibavugaga rumwe.

Mark yamaganye ku mugaragaro icyemezo cya Trump cyo kohereza ingabo guhangana n’abigaragambyaga bamagana ivanguramoko muri Amerika, nyuma y’iyicwa rya George Floyd.

Byari byitezwe ko nyuma y’amatora, Mark Esper - wagiye kuri uyu mwanya mu 2019 - ashobora kwegura, cyangwa akirukanwa na Trump.

Christopher C. Miller umusimbuye, yari asanzwe ari umunyamabanga wa leta wungirije wa minisiteri y’ingabo ukuriye ishami ryo kurwanya iterabwoba imbere muri Amerika.

Muri iyi minsi ntabwo Trump yishimye nyuma y’aho kuwa Gatandatu amenye ko yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu yari ahanganyemo na Joe Biden.

Umunyamakuru wa BBC ukorera muri White House witwa Tara McKelvey avuga ko mu myaka ine ishize aribwo yabonye Perezida Donald Trump ababaye cyane.

Yagize ati "tariki 07 z’ukwezi kwa cumi, umunsi yatsinzweho amatora, ntabwo wari umunsi nk’indi."

Perezida Trump watsinzwe amatora muri US, yavuze ko habaye "kwiba amajwi guteye isoni muri iki gihugu". Avuga ko ibi azabiregera mu Rukiko rw’Ikirenga.

Trump ariko nta gihamya yagaragaje yerekana ibi avuga ko yibwe amajwi kandi yatsinze amatora.

Trump kandi yanditse kuri Twitter ko ahagaze neza, ati: "ariko bari kugerageza kwiba amatora, ntituzabibemerera".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa