skol
fortebet

Dore ibintu 7 utamenye byagizwe ubwiru ku buzima bw’umunyagitugu Mobutu Sese Seko harimo n’ubusobanuro bw’izina rirerire yiyise[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga niko yihimbaga ariko ubundi ababyeyi be bamwise Joseph-Desire Mobutu. Yabonye izuba kuwa 30 Ukwakira 1930 atabaruka ku wa 7 Ugushyingo 1997.

Sponsored Ad

Yari umusirikare w’umunyagitugu ndetse yanabaye umukuru w’igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubuzima bwe bwaranzwe n’amateka maremare.

Ibi ni bimwe mu byo utigeze umenya byagizwe ubwiru ku buzima bwa Mobutu:

1. Nubwo yiyitaga Marshall mu gihe yari ku butegetsi,yari afite ipeti rya Lieutenant General aza no kuva mu gisirikare kuko nubundi yari yarakigiyemo nk’igihano yahawe akiri ku ntebe y’ishuli bityo aho gufungwa nkuko yari yakatiwe imyaka 7, bakamujyana mu gisirikare cya bagashakabuhake cyitwaga “Force Republique” nkuko tubikesha urubuga Britannica.

2. Ingoma ya Mobutu yaranzwe no kunyereza imitungo y’igihugu ndetse no gukoresha imari ya leta mu nyungu ze bwite cyane cyane agamije kwinezeza. Si ibyo gusa kuko icyenewabo cyari cyarimitswe rwose mu mutima we, aho wasangaga abantu bafitanye isano rya hafi yarabagize abakomeye mu gihugu.Byongeye kandi, akayabo k’ amafaranga ari hagati ya miliriyaridi 4 na 15 z’ amadolari ya America yanyerejwe ku ngoma ye. Urugero rwa hafi, rwabaye igihe yafataga indege yo mu bwoko bwa Concorde akerekeza i Paris agiye guhaha! Mu maso ya rubanda ibi byagaragaraga nko gusesagura.

3. Akigera ku butegetsi ubwo yabufataga mu w’1971 ahiritse Guverinoma ya Patrice Lumumba yari iyobowe na Joseph Kasavubu, yahise ahindura izina ry’igihugu: cyitwaga Congo(DRC) icyo gihe maze kiba Zaire. Ibi yabikoze agamije gusigasira umuco n’umwimerere w’ Abanyafurika! Ntibyagarukiye aha, nawe yahise ahindura amazina ye bwite maze yiyita “Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga” (byasobanuraga: indwanyi y’inyembaraga,idatsimburwa ku rugamba, irwana ishyaka ryo gutsinda, igasiga umuriro aho yafashe bugwate).

Yari afite inzu ihenze y’ubatswe mu buryo bw’inyubako z’abashinwa

Ntawakwibagirwa ko amazina y’imigi yari mu ndimi z’amahanga yahinduwe mu rurimi gakondo: twavuga nk’ umugi witwaga Leopoldville wahindutse Kinshasa. Ku ngoma ye, Abapadiri n’ abanyamadini bihanangirijwe kubatiza abana amazina atari aya Kinyafurika.

4. Mu w’1960, Mobutu wari umunyamakuru icyo gihe yari umwe mu baturage ba Congo bari bafite amashuli menshi.Yakundaga gusoma ibinyamakuru by’Abanyaburayi n’ ibitabo mu gihe yabaga ari kuruhuka. Nyuma yo kurangiza amasomo mu icungamutungo nibwo yahise atangira kwiga itangazamakuru naryo. Abanditsi yafataga nk’icyitegererezo kuri we barimo uwari umuukuru w’igihugu cy’Ubufaransa: Charles de Gaulle na Nicollo Machiavelli.

Mu w’1956, Mobutu yavuye mu gisirkare maze ubuzima bwe bwose abwegurira itangazakuru: Yari umwanditsi mu kinyamakuru cyitwaga l’ Avenir cyakoreraga i Leopoldville.

5. Ubwo yari ku ngoma, nta rindi shyaka ryari rifite ijambo uretse iryo yabarizwagamo. Yari umunyagitugu, ubutegetsi bwose bwari mu biganza bye. Benshi bashakaga kumurwanya yabamanikaga imbere ya rubanda: aha twavugamo nka Minisitiri w’intebe witwaga Evariste Kimba wabereye abandi akabarore ubwo yicirwaga imbere y’amaso ya rubanda. Mu w’1991, ihungabana ry’ubukungu ryatumye yemera gusangira ubutegetsi n’abo batavugaga rumwe nubwo yakomeje kubima ijambo kugeza igihe bamuvanye ku butegetsi mu w’1997.

6. Yashakaga gufatwa nkawe ariwe muntu ugaragara wenyine mu kinyejana cya 20: Amakuru y’umugoroba yacaga kuri televiziyo yabanzirizwaga n’ifoto ya Mobutu imanuka nk’imana ivuye hejuru mu kirere. Ahantu hose hahurirwaga n’abantu benshi harimo amashuli, amasoko ndetse no mu myanya y’ubutegetsi habaga hamanitswe ifoto ye.Yiyise amazina y’ibitangaza harimo’ Umubyeyi w’igihugu, Mesiya, Umuyobozi w’impinduramatwara, Indwanyi y’akataraboneka, Umucunguzi w’abaturage n’andi menshi”.

7. Umubiri wa Mobutu ntiwigeze ushyingurwa muri congo: yamaze imyaka 31 ku ngoma ariko agwa mu buhungiro mu gihugu cya Morocco mu w’1997 azize kanseri kanseri yari arwaye mu myanya y’ibanga y’abagabo nkuko urubuga theguardian.com rubitangaza.

Hano yari ari kumwe na Muhammad Ali

Ntitwasoza iyi nkuru tutababwiye ko Mobutu yigeze ahamagaza Muhammad Ali na George Foreman bari abateramakofe bakomeye icyo gihe ngo bahe ibyishimo Abanyezayire maze hatikirira imari ya leta ingana na miliyoni 5 z’ amadolari ya Amerika.!

Hano yarari gusuhuza Pele igihangage mu mupira w’amaguru

Ibitekerezo

  • Ntimuvuze ko yakundaga sex cyane.Bavuga ko yasize abana 54.Ngo yasambanyaga n’abagore ba ministers be.Gusa ntabwo ari MOBUTU wenyine wakoze amahano.Hari ba Idi Amin,Bokasa,Kadafi,Kamuzu Banda wa Malawi,etc...Africa niko iteye.Abayobozi nyamwinshi barangwa no gusahura igihugu,kwanga kurekura ubutegetsi,gutonesha bene wabo,kwica no gufunga abo batavuga rumwe iyo badahunze,etc...Bihuye n’ibyo Bible ivuga ngo "man dominates man to his harm" (Ecclesiates 8:9).Kimwe na ya mvugo y’ikilatini igira iti:"Homo Homini Lupus Est",bisobanura ngo "Man is Wolf to Man" (Umuntu ni ikirura ku wundi muntu).Ubutegetsi bwiza buzaza gusa igihe Imana izaha Yesu gutegeka isi yose akayigira paradizo.Niko Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15 havuga.

    yavutse le 14/10/1930 ntago ari le 30

    Harya ibisobanuro mutanze musobanurira abantu umunyagitugu uwariwe, ubu dufite abanyagitugu bangahe muri africa yibiyaga bigali aho bahiga abatavuga rumwe banahunze bakajya kubatikirizayo? Ikindi mwibagiwe,kubera umubano mwiza yagiranaga n’umwami wa Maroco imva ye ishyinguwe ahantu hagenewe intwari za Maroco, igihe Kongo izumva iri Tayari azashyingurwa n’ibyubahiro bye nk’umuntu wabaye umukuru wa Kongo.

    Gatare igitekerezo cyewe ni cyiza,ariko kubyanjye ugiye ugitanga ukwacyo n’ibyimana ukabitanga ukwabyo byakumvikana kurushaho.
    Ariko iyo utangiye utanga igitekerezo ukabisozanya n’iby’Imana njye numva uba uvanze amasaka n’amasakaramentu !!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa