skol
fortebet

Dore ibintu bikomeye byagiye bishwanisha Amerika n’ u Burusiya

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Umubano w’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni uwa kera, ariko wakomeje kugenda uzamba uko imyaka yahitaga indi igataha. Mu ntambara y’isi yose ibihugu byombi byari bifatanyije kuyirwana biri ku ruhande rurwanya Ubudage, nyamara ubwo iyi ntambara y’isi yose yarangiraga hadutse indi ntambara, ni intambara yarishingiye ku kwigaragaza, kwerekana ubuhangange ariko nta masasu ajemo, yitwa intambara y’ubutita.
Ibihugu byombi ntibyumvikanaga ku buryo bwo kugabana no kuyobora ahantu hose (...)

Sponsored Ad

Umubano w’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni uwa kera, ariko wakomeje kugenda uzamba uko imyaka yahitaga indi igataha. Mu ntambara y’isi yose ibihugu byombi byari bifatanyije kuyirwana biri ku ruhande rurwanya Ubudage, nyamara ubwo iyi ntambara y’isi yose yarangiraga hadutse indi ntambara, ni intambara yarishingiye ku kwigaragaza, kwerekana ubuhangange ariko nta masasu ajemo, yitwa intambara y’ubutita.

Ibihugu byombi ntibyumvikanaga ku buryo bwo kugabana no kuyobora ahantu hose byari byagiye bitsinda. Urugero ni nko mu Budage kuko, intambara y’isi ikirangira ibihugu byombi byahise bucamo ibice bibiri Ubudage, kimwe gifata uburasirazuba ikindi gifata uburengerazuba Uburusiya bwari bukiri kumwe n’izindi repubulika zose byiyungiye muri URSS Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete.

Ibi nibyo byanabaye muri Koreya zombi kuko kera zahoze ari ubwami bumwe, ariko kuberako Uburusiya na Leta zunze Ubumwe z’Amerika bahakoreraga imyitozo bakaza kunanirwa kwumvikana ku mahame Koreya yagenderaho, byarangiye Repubulika zunze ubumwe z’Abosoviyete zifashe igice cya ruguru, Amerika ijyana iyepfo.

Gusa ubwo intambara y’ubutita byitwaga ko irangiye Uburusiya nibwo bwabaye nk’ubusimbuye Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete.

Umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya wari ushyushye kuva mu myaka y’ 1990, icyo gihe Boris Yeltsin yayoboraga u Burusiya naho Amerika iyobowe na Bill Clinton. Gusa ariko kuva Putin yajya ku butegetsi, inshuro nyinshi ntajya imbizi n’abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nko mu 2002, Amerika yikuye mu masezerano yo kurwanya ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi azwi nka Anti-Ballistic Missile Treaty, bwari uburyo bwo kugira ngo ikomeze gukora ibitwaro nta nkomyi, icyo gihe, Putin yavuze ko ari ikosa rikomeye Amerika ikoze.

Intambara yashegeshe Angola, impirimbanyi Savimbi ishyigikiwe na Amerika, bashakaga impinduramatwara ariko u Burusiya butera inkunga Guverinoma ya de Santos maze Savimbi akaza kuneshwa kugeza ubwo yishwe, u Burusiya bwongera kubyina intsinzi.

Icyemezo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika cyo kwinjira muri Iraq gukuraho Sadam Hussein, Putin yagifashe nk’ubwiyemezi kuko Amerika yanafashe uyu mwanzuro itagishije inama Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi.

Mu 2007, Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyize ahagaragara gahunda yo kubaka uburyo bwo guhangana na missile muri Pologne, ndetse na radar muri Repubulika ya Czech, ibihugu bihana imbibi n’u Burusiya.

Amerika yisobanuye ivuga ko ari uburyo bwo kugirango yo ubwayo hamwe n’u Burayi bibashe kugenzura ibisasu byashoboraga koherezwa na Iran na Koreya ya Ruguru. Putin akibyumva, yahise abisha, avuga ko Amerika niramuka ibikoze u Burusiya nabwo buzahita burasa nta kabuza kuri Pologne na Repubulika ya Czech.

Mu 2013, Edward Snowden wakoreraga ibiro by’iperereza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, FBI, yashyize amakuru yayo hanze, maze Amerika imuhigisha uruhindu, ishyiraho impapuro zo kumuta muri yombi ahita ahungira muri Hong Kong, nyuma aza guhabwa ubuhungiro n’u Burusiya, maze Amerika ibyumvise nayo irabisha, urwango hagati yayo n’u Burusiya ruratumbagira, uretse ko nyuma byaje guhosha.

Bidatinze muri 2014, ubutegetsi bwa Viktor Yanukovych muri Ukraine burarangira, maze u Burusiya na Amerika barahatana ku nyungu zo gusahura rubanda, Putin akomeza kugenzura agace ka Crimea, Obama abonye u Burusiya butava ku izima ngo burekure ako gace buvuga ko ari akabwo ku ruhande rumwe, ku rundi Ukraine nayo ikavuga ko Crimea ari iyayo kuva na mbere, Obama yahise afatira u Burusiya ibihano, uretse ko Putin ntacyo byari bimubwiye. Umubano w’ibihugu byombi urongera usubira irudubi mu buryo bukomeye kurusha ikindi gihe, kuva intambara y’ubutita yarangira.

Muri 2015, ibi bihugu bitajya imbizi byongeye gucakiranira mu ntambara yayogoje Syria. Amerika yohereza ingabo muri iki gihugu ngo zikureho ubutegetsi n’inyeshyamba zashakaga gukuraho Bashar, maze u Burusiya nabwo butera inkunga ikomeye guverinoma, bukomera kuri Bashar al-Assad, kugeza n’ubu aratengamaye, Amerika yaratuje.

Mu 2016, Amerika yashinje u Burusiya kwinjira mu matora, uretse ko u Burusiya bwabiteye utwatsi. Iby’umubano w’ibihugu byombi ubu ni agatereranzamba. Nyuma y’aho ku wa Kane w’icyumweru gishize Amerika itangarije ibihano bishya yafatiye u Burusiya, ntibwatindiganije kwirukana abakozi basaga 755 ba Ambasade ya Amerika I Moscow, u Burusiya bwavuze ko butakwihanganira agasuzuguro ka Trump na guverinoma ye, kandi ngo mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika zaba zitikosoye, Uburusiya ntibuzakomeza kwihangana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa