skol
fortebet

Dr Besigye yatawe muri yombi akekwaho kugerageza kwica

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2017

Sponsored Ad

Dr Kizza Besigye, Umunyapolitiki ukomeye mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda waniyamamarije kuba Perezida w’ iki gihugu inshuro enye atsindwa amatora, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitandukanye birimo no kugerageza kwica umupolisi wa Uganda.
Dr Besigye yafatiwe mu karere ka Kabale kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2017 ari kumwe n’ umunyamabanga w’ ishyaka rye FDC, Ingrid Turinawe.
Kommanda wa polisi yo mu gace Dr Besigye yafatiwemo Denis Namuwoza yatangaje ko uyu (...)

Sponsored Ad

Dr Kizza Besigye, Umunyapolitiki ukomeye mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda waniyamamarije kuba Perezida w’ iki gihugu inshuro enye atsindwa amatora, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitandukanye birimo no kugerageza kwica umupolisi wa Uganda.

Dr Besigye yafatiwe mu karere ka Kabale kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2017 ari kumwe n’ umunyamabanga w’ ishyaka rye FDC, Ingrid Turinawe.

Kommanda wa polisi yo mu gace Dr Besigye yafatiwemo Denis Namuwoza yatangaje ko uyu munyamapolitiki yashakishwaga kubera ibyaha byinshi akekwaho kuba yarakoze ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira.

Yagize ati “Arashakishwa muri Rukungiri kubera ibyaha byinshi akekwaho birimo kugerageza kwica umupolisi no gukoresha inama binyuranyije n’ amategeko”

Inkuru ya Dail monitor ivuga ko Dr Besigye avugwaho kuba yarateye amabuye abapolisi bari mu bikorwa byo kuburizamo inama y’ishyaka FDC.

Saa kumi n’ imwe z’ umugoroba kuri uyu wa Kane Besigye na bagenzi bageze ahitwa Burambira mu mugi wa Kabale basanga abapolisi bafunze umuhanga bahita babafata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa