skol
fortebet

DR Congo: Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Kabila yasimbuye ku butegetsi

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yagiranye inama idasanzwe n’uwo yasimbuye Joseph Kabila mu gihe hari ubushyamirane bwa politiki hagati y’impande bakuriye.

Sponsored Ad

Ihuriro ry’amashyaka FCC rya Bwana Kabila ryatangaje kuri Twitter ko aba bategetsi bombi bahuye ngo baganire "ku ntambwe y’ihuriro".

FCC ivuga ko aba bagabo bahuye ku cyumweru i N’Sele mu murwa mukuru Kinshasa.

Perezida Tshisekedi yatsinze amatora yo mu kwa 12/2018 avuye mu ishyaka UDPS ritavuga rumwe n’ubutegetsi, gusa byavuzwe ko yari yumvikanye n’ihuriro FCC ryari ku butegetsi.

Nubwo ari we watsinze amatora, Perezida Tshisekedi byamusabye kwemera no kumva ibisabwa n’ishyaka rya Bwana Kabila rifite imyanya myinshi mu nteko.

Ibiganiro by’impande zombi byafashe amezi arindwi kuva mu kwa mbere umwaka ushize kugira ngo bumvikane ku bagomba kujya muri guverinoma.

Imibanire y’amashyaka yabo yombi yakomeje kuzamo guhangana kwa politiki no guterana amagambo akarishye ndetse hari ahagiye habaho gukoresha imbaraga z’umubiri.

Mu cyumweru gishize, Bwana Kabila, utari waraje mu mwanya wa senateri agenerwa n’itegekoshinga, yaje mu nteko gufata uyu mwanya nyuma y’umwaka urenga avuye ku butegetsi.

Ibyo bamwe babonye nko kurushaho kotsa igitutu uruhande rwa Bwana Tshisekedi.

Guhura kw’aba bategetsi bombi kugamije gushaka umuti w’ubushyamirane hagati y’impande zombi bumaze amezi, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.

Inteko ishingamategeko ya DR Congo, muri uku kwezi kwa cyenda iratangira kwiga ingingo zitandukanye zirimo n’itegeko ry’amatora rusange azaba mu 2023.

Ihuriro ry’amashyaka FCC ririfuza ko perezida wa repubulika azajya atorwa n’abahagarariye abaturage.

Uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi rwo si uko rubyifuza. Kuko ibi bishobora guha Joseph Kabila amahirwe yo kugaruka ku butegetsi.

INKURU YA BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa