Kigali

Esipanye: Abapolisi bagose ibiro by’itora babuza kamarampaka y’ubwigenge bw’intara ya Catalonye

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 September 2017 Yasuwe: 834

Abategetsi b’igihugu cya Esipanye batangiye gufunga ibiro by’amatora no guhisha impapuro z’itora mbere ya kamarampaka iteganijwe ejo ku cyumweru mu ntara ya Catalonye. Iyi ntara iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Esipanye. Umurwa mukuru wayo ni Barcelone.

Guverinoma ya Esipanye ivuga ko nta kamarampaka y’ubwigenge bwa Catalonye izabaho, n’ubwo ubuyobozi bw’iyo ntara bukomeje imyiteguro yayo. Umuyobozi ushinzwe iby’umutekano wa Esipanye yatangaje ko abapolisi barangije kugota ibiro by’itora bigera ku 2300 muri ako karere. Yasobanuye ko abategetsi ba Esipanye bashwanyaguye ikoranabuhanga leta ya Catalonye yateganyaga gukoresha muri iryo tora, haba mu gihe cyo gutora cyangwa se mu kubarura amajwi.

Ku ruhande rwabo, abayobozi ba Catalonye bo basobanuye ko nta kabuza kamarampaka y’ubwigenge izakorwa n’ubwo guverinoma ya Esipanye ikomeje kuyitobera. Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko ya Catalonye yasabye abapolisi gukoresha umutima nama wabo mu byo basabwa gukora n’abayobozi babo.

Ejo kuwa gatanu, minisitiri w’umuco wa Esipanye Inigo Mendez de Vigo yavuze ko itora rya kamarampaka rinyuranije n’amategeko ya Esipanye, ku buryo guverinoma ye itakwemera ibyarivuyemo.

Abayobozi ba Catalonye bakomeje kumvikanisha ko bazatangaza ubwigenge bw’igihugu cyabo mu masaha 48 itora ribaye, niba abaturage babo biyemeje kwitandukanya.

IJWI RY’AMERIKA

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Koreya ya Ruguru ntirota iganira n’ubutegetsi bwa Trump

Umuyobozi ukomeye mu bubanyi n’amahanga bwa Koreya ya Ruguru yatangarije i...
21 October 2017 Yasuwe: 315 0

Dr Besigye yatawe muri yombi akekwaho kugerageza kwica

Dr Kizza Besigye, Umunyapolitiki ukomeye mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa...
19 October 2017 Yasuwe: 2544 0

Odinga arasaba abaturage kuzigaragambya ku munsi w’ amatora

Raila Odinga, umukuru w’abatavugarumwe mu myigaragambyo i Nairobi, Kenya...
18 October 2017 Yasuwe: 553 0

Trump arashinjwa amagambo yatumye umupfakazi arira

Umudemukarate uri mu bagize inteko ishinga amategeko muri Leta zunze ubumwe...
18 October 2017 Yasuwe: 1174 0

Itegeko rya gatatu rya Trump rikumira abimukira ryahagaritswe

Umucamanza wo muri leta ya Hawaii mu rukiko rwo ku rwego rw’igihugu cya...
18 October 2017 Yasuwe: 382 0

Kenya: Umwe mu ba Komiseri yeguye ahungira i New York

Dr Roselyn Akombe, umwe mu ba Komiseri muri Komisiyo y’Amatora ya Kenya...
18 October 2017 Yasuwe: 515 0