skol
fortebet

Francois Hollande yijeje Isi ko bidatinze imitwe y’ iterabwoba izahinduka amateka

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yatangaje ko Leta ya Kisilamu izakubitwa hasi mu minsi ir’imbere.
Ibyo yabitangarije mu rugendo rw’umunsi umwe, yagiriye mu gihugu cya Iraki. Ni uru rugendo rwahuriranye n’igitero cy’ umwiyahuzi cyahitanye abagera kuri 32 mu isoko rikomeye riherereye mujyi wa Bagdad.
Mu kiganiro Minisitiri w’ intebe wa Iraki, Haider al-Abadi, na Perezida Hollande bagiranye n’ abanyamakuru, al-Abadi yavuze ko uwo mwiyahuzi yaje nkuwipfuza gutanga akazi, agahita aturitsa (...)

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yatangaje ko Leta ya Kisilamu izakubitwa hasi mu minsi ir’imbere.

Ibyo yabitangarije mu rugendo rw’umunsi umwe, yagiriye mu gihugu cya Iraki. Ni uru rugendo rwahuriranye n’igitero cy’ umwiyahuzi cyahitanye abagera kuri 32 mu isoko rikomeye riherereye mujyi wa Bagdad.

Mu kiganiro Minisitiri w’ intebe wa Iraki, Haider al-Abadi, na Perezida Hollande bagiranye n’ abanyamakuru, al-Abadi yavuze ko uwo mwiyahuzi yaje nkuwipfuza gutanga akazi, agahita aturitsa amabombe.

Muri uru ruzinduko Perezida Hollande yabonanye na mugenzi we wa Iraki, Perezida Fuad Masum, yongera agendera akarere ko mu majyaruguru ‘Kurdistani’, aho yabonanye n’abategetsi bo muri ako karere.

Igihugu c’Ubufaransa kimaze gukora ibitero by’indege bitari bike ku barwanyi ba Leta ya Kisilamu bari muri Iraki na Siriya. Muri ibi bitero Uburansa bufatanya na Amerika. Ubufaransa bwamaze gutanga inyigisho n’ibikoresho ku basirikare ba Iraki. Bukaba bufite abasirikare bagera kuri magana atanu bakorera aho muri Iraki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa