skol
fortebet

Gambia yashyize ku isoko indege n’ amavatiri y’ imingara bya Yahya Jammeh wahoze ari Perezida

Yanditswe: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

Mu gihe igihugu cya Gambia kirimo gushaka uko cyakwishyura imyenda ibinyamakuru bigereranya n’ umusozi Yahya Jammeh yafashe akiri Perezida wa Gambia iki gihugu cyashyize ku isoko indege n’ amavatiri Jammeh yakoreshaga mu kwinezeza.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Imari wa Gambia Amadou Sanneh yabwiye Ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters ko atari ibyo gusa bizagurishwa ko ahubwo ari bimwe muri byo. Ngo iyi mitungo ya Jammeh wibereye mu buhungiro nyuma yo gukurwa ku butegetsi ku ngufu igiye kugurishwa kugira ngo igihugu kigabanye imyenda kibereyemo ibindi bihugu.

Izi ndege n’ izi vatiri bifite agaciro ka miliyoni 100 z’ amadorali y’ Amerika Jammeh yagize abigura mu mitungo y’ igihugu yabaga yanyereje. Ingana y’ amafaranga azavamo azatangarizwa rubanda.

Abatavugarumwe na Perezida wa Gambia Adama Barrow, bakaba n’ inshuti za Jammeh bamaganye icyemezo cya guverinoma ya Gambia cyo kugurisha imitungo y’ uwahoze ari Perezida w’ igihugu bavuga ko ari impamvu za politiki zibyihishe inyuma.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ uko Ikigega mpuzamahanga cy’ Imari FMI ku wa Gatatu w’ iki cyumweru cyafashwe umwanzuro wo kubuza Gambia gufata andi madeni kuko umusaruro w’ iki gihugu udashobora kuyishyura. Umwaka ushize wa 2017 warangiye iki gihugu gifite amadeni angana na 130% ugereranyije n’ umusaruro cyabonye uwo mwaka.

Yahya Jammeh wafashe ubutegetsi mu 1994 akoze kudeta (coup d’ etat) umwaka ushize yatsinzwe na Adama Barrow mu matora abanza kwanga gutanga ubutegetsi nyuma aza kubyemera ahita ahungira muri Guinea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa