skol
fortebet

Gen. Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni ati ’bitwaye iki kuba Museveni yaba ari Umunyarwanda’

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Yoweri Museveni uyoboye Uganda, yagarutse ku butumwa bwa se mu 1986 ubwo yari amaze gufata ubutegetsi, aho yibaza icyo byaba bitwaye aramutse ari Umunyarwanda.

Sponsored Ad

Ku butegetsi bwa Milton Obote, Yoweri Museveni washinze umutwe wigometse wa NRA (National Resistance Army) yitwaga Umunyarwanda. Muri iyi videwo, yibajije ati:

Obote buri gihe kuri radiyo yaravugaga ati Museveni ni Umunyarwanda, Museveni ni Umunyarwanda, Museveni ni Umunyarwanda. Bitwaye iki kuba Museveni yaba ari Umunyarwanda.

Yatangaje ubu butumwa mu rurimi rw’Icyongereza, ashaka kugaragaza uburyo amoko n’inkomoko nta cyo bimaze, ndetse bigira ingaruka mbi. Abona ko ari ikibazo gikomeye Obote yahiritse ku butegetsi yari afite.

Gen. Kainerugaba yashyizeho ku rubuga Twitter ubutumwa buherekeje iyi videwo, ati:

Umuyobozi w’impinduramatwara muri Uganda, Gen. Museveni, avuga ku bubi bw’ivanguramoko nyuma gato y’aho Kampala yari imaze gufatwa mu 1986.

Ubwicanyi bushingiye ku moko nk’ingaruka y’ivanguramoko n’inkomoko buri mu byatumye Yoweri Museveni n’abandi barwanyi ba NRA batangiza urugamba mu 1980, rwarangiye mu 1986 Obote ahiritswe ku butegetsi.

Obote kandi yashinjwaga kunanirwa guteza imbere imibereho y’Abagande no kumungwa na ruswa.

Museveni uri ku butegetsi kugeza ubu, ubwe ahamya ko hari impinduka nyinshi n’iterambere yagejeje ku Bagande mu myaka 34 amaze abayoboye, gusa akemeza ko hari intego yihaye atarageraho, ikaba ari impamvu nyamukuru yatumye yemeza ko aziyamamariza manda ya gatandatu mu 2021, cyane ko ishyaka rye (NRM) ryamaze kumwemeza nk’uzariharararira mu matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa