skol
fortebet

Gen. Muhoozi yavuze uburyo Papa we Museveni na Perezida Kagame bakubakirwa ibibumbano nk’Intwari

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 4 Kamena 2020, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje icyifuzo cye cyo kubakira abarimo Perezida Kagame na Gen. Fred Rwigema ibibumbano mu mijyi itandukanye y’u Rwanda na Uganda.

Sponsored Ad

Gen. Muhoozi yifashishije urubuga rwa Twitter, yavuze ku butwari bwa se, Gen. Museveni, se wabo Gen. Salim Saleh, Gen. Fred Rwigema na Gen. Paul Kagame, ati: “Ni Intwari zikomeye mu mateka y’Afurika. Bageze ku bitarashoboka.”

Iyi ni yo mpamvu bakwiriye kubakirwa ibibumbano nk’uko Gen. Muhoozi yabivuze. Ati: “Dukwiriye kubaha icyubahiro, tukabubakira ibibumbano muri buri mujyi muri Uganda n’u Rwanda.”

Gen. Muhoozi yanditse ubu butumwa nyuma y’iminsi 17 yanditse ubundi bujya gusa nabwo, avuga kuri aba basirikare Bane. Tariki ya 18 Gicurasi 2020, yagize ati: “Aba bahoze ari intwari zikomeye z’abasirikare.”

Aba basirikare Gen. Muhoozi avuga ko bose basangiye amateka yo kubohora Uganda, ubwo Yoweri Museveni yafataga ubutegetsi mu 1986 nyuma y’urugamba rw’abarwanyi be bari mu mutwe wa NRA bari bahanganye n’ingabo za Milton Obote wari Perezida wa Uganda.

Ku ruhande rw’u Rwanda by’umwihariko, Gen. Maj. Fred Rwigema ni we watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, ayoboye umutwe wa RPA wari ugizwe n’Abanyarwanda waturutse muri Uganda. Gusa we yaguye muri uru rugamba, Gen. Maj. Kagame afata izo nshingano kugeza ubwo RPA yabohoraga u Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 1994.

Ibyo bakoze n’umusanzu bagitanga mu kubaka ibihugu byabo, ni byo Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba aheraho abafata nk’intwari z’Afurika, zikwiriye gushimira ubudashyikirwa bwabo.

Ibi uyu mu Gen. abitangaje mu gihe u Rwanda na Uganda bimaze igihe bitarebana neza, gusa amagambo n’inyandiko z’umuhungu wa Museveni ziraca amarenga mu kugarura umubano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa