skol
fortebet

Gen. Niyombare n’inyeshyamba baritegura gutera u Burundi

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Gen.Godefroid Niyombare yamaze gutangaza ko we n’abo ayoboye bahuriye mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya u Burundi ((les Force républicaines du Burundi-FOREBU) biteguye gutera iki gihugu mu gihe inzira y’ibiganiro yananiranye.
Niyombare yavuze ko nta gisibya bagomba gutera Leta ya Nkurunziza ikomeje gushaka manda ya gatatu. Gen. Niyombare aravuga ibi mu gihe Leta y’Uburundi yamaze gutegura uburyo bwo gukusanya inkunga kugirano amatora azagende neza, aho Nkurunziza yatanze arenga miliyoni 50 (...)

Sponsored Ad

Gen.Godefroid Niyombare yamaze gutangaza ko we n’abo ayoboye bahuriye mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya u Burundi ((les Force républicaines du Burundi-FOREBU) biteguye gutera iki gihugu mu gihe inzira y’ibiganiro yananiranye.

Niyombare yavuze ko nta gisibya bagomba gutera Leta ya Nkurunziza ikomeje gushaka manda ya gatatu. Gen. Niyombare aravuga ibi mu gihe Leta y’Uburundi yamaze gutegura uburyo bwo gukusanya inkunga kugirano amatora azagende neza, aho Nkurunziza yatanze arenga miliyoni 50 z’amafaranga akoresha mu Burundu.

Uyu mutwe ugiye gutera u Burundi; uyobowe na Gen. Godefroid Niyombare wari uyoboye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyaburijwemo mu mwaka wa 2015, icyo gihe Nkurunziza yari muri Tanzaniya aho yagarutse mu gihugu anyuze inzira y’ubutaka.

Ngo ibitero bazakora ku Burundi ni kimwe mu bikorwa bikomeye babona bishobora kuzatuma Leta y’u Burundi yitabira inzira y’ibiganiro asabwa kugirana n’imitwe irwanya leta y’u Burundi.

Adolphe Manirakiza yabwiye Ikinyamakuru Bloomberg ku murongo wa Telefone ko bamaze kunoza umugambi wo gutera igihugu ariko yirinda kuvuga aho aherereye nubwo Jeuneafrique mu minsi ishize yanditse ko uyu mugabo abarizwa ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanavuze ko uyu mutwe ugizwe n’abahoze mu ngabo na polisi ndetse n’igice cy’umutwe wa Forebu wavugwagaho kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo z’u Burundi mu mwaka ushize.

Yagize ati “Byadusabye gukora ibikorwa bya gisirikare mu guhangana n’ubutegetsi bwa Bujumbura, mu rwego rwo guhagarika ibyaha inzego za leta zikomeje gukorera abaturage. »

Kuva Nkurunziza yatangaza ko agiye kongera kwiyamamaza kuyobora u Burundi, byazamuye inkundura y’abahungaga aho amagana abaribwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo abandi bakagana iy’ubuhunzi.

Mu minsi ishize, Raporo y’Umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bw’impunzi(International Refugees Rights Initiative, IRRI) wavuze ko Abarundi bakomeje guhunga kubera ibikorwa bya kinyamaswa bakorerwa n’Imbonerakure.

Muri iyi raporo bagaragaza ko ibikorwa by’ubwicanyi no gushimuta abadashyigikiye ubutegetsi bw’u Burundi bikomeje kugirwamo uruhare n’imbonerakure, umutwe ugizwe n’urubyiruko rukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi. Loni iwufata nk’umutwe witwaje intwaro nubwo leta y’u Burundi yo ibihakana.

FOREBU igizwe n’abasirikare 1000 washinzwe nyuma gato y’imvururu zakurikiye icyemezo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu muri Mata 2015, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafashe nk’itemewe n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha, yagenaga ihagarikwa ry’intamabara ya 1993-2006.

Ibitekerezo

  • HhhhhhhhAA nivyizA cAne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa