skol
fortebet

Gen. Tumukunde yasabwe gusaba imbabazi kubera akagambane yakoreye Gen. Kayihura

Yanditswe: Friday 13, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020 ubwo Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde udakunzwe na mba i Kisoro, yari agiye kwiyamamarizayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yahagaritswe n’abashinzwe umutekano atarahinjira. Abayobozi n’abaturage batuye muri aka Karere ka Kisoro muri Uganda, bamutegetse kubanza gusaba imbabazi ku bw’ubugambanyi yakoreye Gen. Kale Kayihura.

Sponsored Ad

Abaturage n’abayobozi b’i Kisoro bafata Gen. Kayihura nk’umuhungu wabo kubera ko yavukiye mu giturage cya Nyakabande muri aka Karere, bavuze ko n’ubundi iyo yemererwa kujyayo bitari kumuhira, kuko yarahemutse, atuma uyu musirikare mugenzi we afungwa.

Abel Bizimana usanzwe ari umuyobozi muri Kisoro mu nkuru ya The Independent yavuze ko Gen. Tumukunde nta soni agira. We ntiyumva “ukuntu yageregeza kwinjira muri Kisoro ashaka ubufasha, kandi azi ko yagambaniye umuhungu wabo, Kayihura.”

Kuri Bizimana, Tumukunde ngo akwiriye kwiga kubaha abantu kugira ngo nabo bamwubahe. Yongeyeho ko ab’i Kisoro atari impapuro zifashishwa mu misarani cyangwa izo bafatisha amafunguro (serviettes).

Umujyanama mu Karere ka Kisoro uhagarariye agace ka Nyakabande Kayihura yavukiyemo witwa Expedito Byensi, yavuze ko ishyari Tumukunde yagiriye Kayihura, rigatuma yirukanwa ku kazi akanafungwa, ryatumye kugeza ubu bakirakaye. Ngo icyo agomba gukora mbere y’ibindi ni ugusaba imbabazi.

Gusa Tumukunde we afata ibyo aba bayobozi n’abaturage bavuga nk’icengezamatwara (propaganda), riri inyuma y’abanyapolitiki bake, bagamije kumwangisha rubanda, ngo kimwe n’uko kumufungira amayira kw’abashinzwe umutekano, nabyo bishingiye ku mpamvu za politiki.

Ubwo Gen. Tumukunde yari Minisitiri w’Umutekano, ngo yaba yaragambaniye Gen. Kayihura wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, bituma avanwa kuri uyu mwanya, ndetse ahita afungwa mu 2018, n’ubwo nyuma yaje gufungurwa.

Muri Werurwe 2020, ubwo Gen. Tumukunde yari amaze gutangaza ko azahatana na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yakunze kumvikana mu biganiro ku bitangazamakuru, avuga uburyo yahenze ubwenge Perezida Museveni, akamuvana ku nshingano yari yaramuhaye mu buryo bw’ikiruhuko.

Andi makuru yagiye ahagaragara yavugaga ko muri ibyo bihe Gen. Tumukunde yanabeshye Museveni ko Gen. Kayihura akorana n’u Rwanda mu kurwoherereza abo rukurikiranyeho ibyaha baba bihishe muri Uganda, nka Lt. Joel Mutabazi wabaye mu mutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu.

Gen. Tumukunde ni umwe mu bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu bakomeye, hanyuma ya Perezida Museveni na Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine). Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje, kugeza muri Mutarama 2021 ubwo amatora azabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa