skol
fortebet

General wahaye Perezida Kabila iminsi ngo abe yavuye ku butegetsi yatawe muri yombi

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2018

Sponsored Ad

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika iharanira demukarsi Nyuma yo guha Perezida Joseph Kabila iminsi 45 ngo abe yavuye ku butegetsi, Colonel John Tshibangu wihaye ipeti rya général yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo muri Tanzaniya.
Amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko uyu wahoze mu gisirikare cya FARDC akaza gutoroka yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Dareslam avuye I Nairobi muri Kenya.
Hari amakuru avuga ko yaba yafatiwe gukoresha impapuro z’inzira mpimbano zo muri Zimbabwe. (...)

Sponsored Ad

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika iharanira demukarsi Nyuma yo guha Perezida Joseph Kabila iminsi 45 ngo abe yavuye ku butegetsi, Colonel John Tshibangu wihaye ipeti rya général yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo muri Tanzaniya.

Amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko uyu wahoze mu gisirikare cya FARDC akaza gutoroka yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Dareslam avuye I Nairobi muri Kenya.

Hari amakuru avuga ko yaba yafatiwe gukoresha impapuro z’inzira mpimbano zo muri Zimbabwe.

Abo bafatanyaga mu gisirikare cy’inyeshyamba bakomeje gutakamba ngo Leta ya Tanzaniya itamwohereza mu gihugu cye cya RDC.

Hari amakuru avuga kandi ko Général Delphin Kahimbi,ukuriye ingabo zimaze iminsi zirwanya imitwe y’inyeshyamba ya Maï-Maï Yakotumba yaba yageze muri Tanzaniya ngo avugane na Leta ku iyoherezwa muri RDC ry’uyu musirikare.

Nta gihe gishize général John Tshibangu asohoye akavidewo ku mbuga nkoranyambaga abwira ubutegetsi bwa Kinshasa ko agiye kubuhirika mu minsi cumi n’itanu niba ngo butubashye icyo yise ugushaka kw’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa