skol
fortebet

Guterres wa ONU ntashyigikiye igabanywa ry’ingabo za Monusco muri RDC

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye Antonio yatangaje ko adashyigikiye abifuza kugabanya abasirikare ba ONU bari muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Inama ya ONU ishinzwe umutekano ibitegetswe na Leta zunze ubumwe z’Amerika yateranye igamije kugabanya abasirikare 2000 bari muri Congo banasaba ko amafaranga abagendeho yagabanywa.
MONUSCO niwo mutwe w’ingabo za UN munini ku isi, ubarirwa Abasirikare bagera ku bihumbi 18. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye Antonio yatangaje ko adashyigikiye abifuza kugabanya abasirikare ba ONU bari muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Inama ya ONU ishinzwe umutekano ibitegetswe na Leta zunze ubumwe z’Amerika yateranye igamije kugabanya abasirikare 2000 bari muri Congo banasaba ko amafaranga abagendeho yagabanywa.

MONUSCO niwo mutwe w’ingabo za UN munini ku isi, ubarirwa Abasirikare bagera ku bihumbi 18.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye Antonio Guterres

Guterres avuga ko uyu mugambi wo kugabanya ingabo za Monusco ushyizwe mu bikorwa byatuma umutekano wa Congo ukomeza kuburirwa umuti cyane ko iki gihugu kiri mu bihe byo kwitegura amatora.

Ibihugu 15 bigize akanama ka ONU gashinzwe umutekano bitegekanijwe ko bazahura mu cyumweri kiri imbere kugirango bige ku ikibazo cya Congo.

Guterres avuga ko muri Congo nihaba amatora bizatuma bongera kugabanya izi ngabo za MONUSCO binabaye ngombwa bakavanwayo bose aho bamaze imyaka igera kuri 17.

Mu nama rusangie ya ONU yo muri Nzeri 2017, Perezida Joseph kabila wa Congo yavuze ko amatora ateganyijwe kuba kandi ko nta cyatuma abasirikare ba Monusco baguma muri iki gihugu.

Joseph Kabila, perezida wa Republika iharanira demokarasi ya Kongo, ageza ijambo mu nama ya bose ya ONU

Congo ihana imbibi n’ibihugu icyenda, gifite abantu bagera kuri Miriyoni 70, muri bo Miriyoni 3.8 bateshejwe ibyaho bahungira mu gihugu hagati.

Ubutaka bw’icyo gihugu bwakiriye impunzi zigera mu bihumbi 500 zigizwe n’Abanyarwanda, Abarundi, Abanyasudani y’epfo n’abo muri Centrafrika.

Ibitekerezo

  • UN ikoresha amafaranga atabarika,ariko nta hantu na hamwe yazanye amahoro.Niyo mpamvu abantu bahora bayisebya.Urugero,TRUMP yaravuze ngo “The UN is just a club to have a good time”.Ibereyeho guhemba ibifaranga byinshi gusa.Muli DRC,ifite abasirikare barenga 18 000.Nyamara hahora intambara buri gihe.BIBLE ivuga ko ku Munsi w’Imperuka,imana izatwika UN.Imana kandi izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi yose (Daniel 2:44).Noneho YESU abe ariwe uhabwa ubutegetsi bw’isi,akureho ibibazo byose (Revelations 11:15).Niyo mpamvu YESU yasize adusabye gushaka ubwami bw’imana (Matayo 6:33).Ni nayo mpamvu dusenga buri munsi dusaba imana ngo “Ubwami bwawe nibuze”.Burya tuba dusaba imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Abakristu nyakuri,ntabwo bivanga mu byisi kuko YESU yasize abibabujije (Yohana 17:16).Ahubwo bajya mu nzira,bakabwiriza Ubwami bw’imana nkuko YESU yasize abibasabye (Matayo 24:14).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa