skol
fortebet

Hadutse agatotsi hagati ya Congo n’ Ububiligi

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Umubano ushingiye kuri za ambasade hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubwambi bw’Ububirigi uragenda umera nabi uko bwije n’uko bukeye.
Leta ya Congo yasabye Ububirigi gufunga ibiro by’ikigo cyabwo gishizwe ubutwererane biri i Kinshasa. Ububirigi kandi bwasabwe gufunga inzu bwagenzuraga yatangaga impushya za visa zijya mu bihugu bimwe na bimwe by’Uburayi.
Iki ni igisubizo cy’abategetsi ba Congo kucyo bita kwivanga k’Ububiligi mu bibazo by’imbere mu gihugu cyabo.
Ububiligi, (...)

Sponsored Ad

Umubano ushingiye kuri za ambasade hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubwambi bw’Ububirigi uragenda umera nabi uko bwije n’uko bukeye.

Leta ya Congo yasabye Ububirigi gufunga ibiro by’ikigo cyabwo gishizwe ubutwererane biri i Kinshasa.
Ububirigi kandi bwasabwe gufunga inzu bwagenzuraga yatangaga impushya za visa zijya mu bihugu bimwe na bimwe by’Uburayi.

Iki ni igisubizo cy’abategetsi ba Congo kucyo bita kwivanga k’Ububiligi mu bibazo by’imbere mu gihugu cyabo.

Ububiligi, kimwe n’ibindi bihugu byo mu Burayi na Amerika, bikunze kunenga leta ya Congo ko ibuza amajyo abatavuga rumwe nayo.

Muri rusange kandi binenga ibikorwa byo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bivugwa muri icyo gihugu.

Mu ibaruwa yanyerejwe ikagera mu binyamakuru, leta ya Kinshasa yamenyesheje leta y’Ububirigi ko ishaka gufunga ikitwa "Maison Schengen".

Ni inzu imeze nka ambasade yo mu bwoko bwa consulat y’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi igenzurwa n’Ububirigi.

Ni ahongaho kandi abanyekongo batangiraga amadosiye yabo asaba kwinjira mu bihugu bimwe by’Uburayi bitanga visa imwe bihuriye ku masezerano ya Schengen.
Itangazo rya minisitere y’ububanyi n’amahanga ya Congo rivuga ko ibyo biro nibimara gufunga izo mpushya bita visa zigomba kuzajya zitangirwa muri za ambasade z’ibihugu abanyekongo bifuza gusura.

Ububirigi kandi bwasabwe gufunga ibiro by’ikigo cyabyo gishinzwe iterambere n’ubutwererane.

Nyuma yaho ubutegetsi bw’i Kinshasa buburijemo imyigaragambyo iburwanya yabaye ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa 12, Ububirigi bwahise butangazaga ko bugiye gusubiramo ubutwererane bufitanye na leta ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa