Kigali

Ubushinwa busanga ibihano Amerika yafatiye Venezuela nta muti bizatanga

Amakuru   Yanditswe na: Renzaho Ferdinand 29 August 2017 Yasuwe: 388

Ubushinwa buravuga ko ibihano Leta zunze ubumwe zashyiriyeho Venezuela ntacyo bizafasha mu gucyemura ibibazo biri muri iki gihugu.

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ivuga ko Ubushinwa bugaragaza ko ukwivanga mu gihugu cy’abandi bikozwe n’igihugu kimwe ku giti cyacyo natcyo bikemura ahubwo birushaho gukomeza ibintu.

Ni nyuma y’uko ku wa gatanu w’icyumweru dusoje Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyiriyeho ibihano bishya igihugu cya Venezuela inshuti ikomeye y’Ubushinwa.

Ibi bihano bikumira guverinema ya Venezuela kugira ubutwererane n’Amerika mu nzego zose haba mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibindi, ibyo Trump avuga ko aribyo bituma President Nicolas Maduro akomeza kuyoboza igitugu.

Ni mu gihe kandi Maduro we ashinja Leta zunze ubumwe z’Amerika guhembera intambara mu bukungu, zishaka ko Venezuela ubukungu bwayo bugwa.

Ubwo umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’ubushinwa Hua Chunying yabazwaga uko abibona kuri uyu wa mbere, yavuze ko uruhande Ubushinwa buhagazemo ari ubwo kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu no kwigenga kwacyo ariko badashyigikiye ibihugu byivanga mu mitegekere bwite y’ibindi bihugu.

Akomeza avuga ko ibibazo biri muri Venezuela kugeza ubu bigomba gukemurwa na guverinema yahoo ndetse n’abaturage baho ubwabo kuko nk’uko amateka abigaragaza kwivanga mu gihugu cy’abandi cyangwa kuba igihugu runaka cyonyine cyahsyiriraho ibihano ikindi bitagira icyo bifasha mu ikimurwa ry’ibibazo.

Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela ubwo yari mu nama yaberaga i Caracas, tariki ya 25 kanama 2017/ Photos:Reuters

Author : Renzaho Ferdinand

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Umukozi wa Minisiteri y’ amazi yarapfuye umubiri we wangirikira mu...

Abatuye Katooro, Entebbe mu mugi wa Kampala, mu gihugu cya Uganda kuri uyu...
21 November 2017 Yasuwe: 1348 0

Uganda: Abapolisi 5 n’abandi barimo uwahoze muri RDF basubijwe mu...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 nibwo Abapolisi...
20 November 2017 Yasuwe: 1424 1

Nkurunziza yatanze igisobanuro cy’Imbonerakure benshi baratungurwa

Perezida Pierre Nkurunziza w’Igihugu cy’U Burundi, yatunguye benshi maze...
20 November 2017 Yasuwe: 2747 2

Perezida Mugabe yanze kuva ku butegetsi

Perezida Mugabe yanze kuva ku butegetsi Mu ijambo yatangambukije kuri...
20 November 2017 Yasuwe: 1041 0

Zimbabwe: Perezida Mugabe yegujwe ku buyobozi bwa ZANU-PF

Ubuyobozi bw’Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, ZANU-PF, buravuga ko...
19 November 2017 Yasuwe: 1442 0

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bari mu munezero wo gusezerera Mugabe

Abantu bari mu munezero ni bo bagaragara mu murwa mukuru wa Zimbabwe, i...
18 November 2017 Yasuwe: 1776 0