Kigali

Ubushinwa buraburira Amerika ku byo ikomeje gukora kuri Koreya ya ruguru

Amakuru   Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 24 August 2017 Yasuwe: 3907 0

Ubushinwa burasaba Leta zunze ubumwe z’Amerika zo zakwikosora ku makosa zakoze zishyiriraho Koreya ruguru ibihano bikora ku bigo bikomeye Ubushinwa buhuriraho na Koreya ya ruguru.

Euronews iratangaza ko ibi bihano binakora ku bigo by’imari by’Uburusiya, ndetse n’abandi bantu bose baba bashyigikiye gahunda za Koreya ya ruguru zo kugerageza ibisasu kirimbuzi.

Ubushinwa kugeza ubu bwagaragaje ko bwishimiye kuba bwagirana ibiganiro n’Uburusiya ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye ngo bashakire umuti ibibazo biri kuvugwa hagati ya Koreya na ruguru na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Hua Chunying yagize ati:“Ibyo Leta zunze ubumwe z’Amerika zimaze gukora ntacyo byungura mu gushaka umuti w’ibibazo bihari, kandi biragaragara ko nta gahunda zigamije inyungu ku mubano wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa”.

Abayobozi batandukanye bakaba bakomeje kugaeagaza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zaba zarahubutse, ndetse n’umuryango w’abibumbye wananiwe guhagarika ibi bihano Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyiriyeho Koreya ya ruguru.

Sergei Ryabkov umunyamabanga muri ministeri y’ububanyi n’amahanga avuga ko ibi bihano bitakagombye kuba byarashyiriweho koreya ya ruguru ahubwo hakagombye gukazwa uburyo bw’ibuganiro, n’ibishimangirwa na Chancelliere w’Ubudage Angela Merkel uvuga ko ibikorwa bya gisirikare nta mwanzuro byagerahp ku bijyanye n’igragezwa ry’ibisasu kirimbuzi bya Koreya ya ruguru.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amerika yakomoreye Abanyasudani badafite ibyangombwa

Guverinoma ya Amerika yakomoreye Abanyasudani, bari ku rutonde rw’abimukira...
19 September 2017 Yasuwe: 75 0

Kenya: Abafaransa binjiye mu matora, itariki y’amatora ishobora...

Sosiyete y’Abafaransa yumvikanye n’igihugu cya Kenya kuburyo bushya...
19 September 2017 Yasuwe: 1191 0

J.Kagame yagarutse ku ihungabana rikomeye bamwe mu banyarwanda bahuye naryo...

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2017 Madame Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu...
18 September 2017 Yasuwe: 749 0

New York: Inteko rusange ya LONI igiye kuvugurura imikorere y’uyu...

Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye irateganya gutangira imirimo yayo kuri...
18 September 2017 Yasuwe: 260 0

Odinga yasabye ihindurwa ry’abagize komisiyo y’amatora mbere y’uko...

Umukuru w’abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga kuri iki...
18 September 2017 Yasuwe: 296 0

Perezida Macron yababariye gafotozi wamuhohoteye

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko ukomoka mu ishyaka...
16 September 2017 Yasuwe: 1647 0