skol
fortebet

Ibihugu bibiri byatumye inama ya 18 y’ abakuru b’ ibihugu bigize EAC yongera gusubikwa

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2017

Sponsored Ad

Ubunyamabanga bw’ Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC bwatangaje ko inama y’ Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryango yari iteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka itakibaye muri uko kwezi ahubwo yimuriwe muri tariki 6 Mata 2016
Ni mu gihe iyo nama n’ ubundi yakabaye yarabaye muri Mutarama ariko ikaba yarasubitswe bitewe n’ uko hari ibyo abamanisitiri bashinzwe ubucuruzi mu bihugu binyamuryango bya EAC bari bananiwe kumvikanaho.
Abakuru b’ibihugu muri uyu Muryango ngo bazahura tariki ya 6 Mata (...)

Sponsored Ad

Ubunyamabanga bw’ Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC bwatangaje ko inama y’ Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryango yari iteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka itakibaye muri uko kwezi ahubwo yimuriwe muri tariki 6 Mata 2016

Ni mu gihe iyo nama n’ ubundi yakabaye yarabaye muri Mutarama ariko ikaba yarasubitswe bitewe n’ uko hari ibyo abamanisitiri bashinzwe ubucuruzi mu bihugu binyamuryango bya EAC bari bananiwe kumvikanaho.

Abakuru b’ibihugu muri uyu Muryango ngo bazahura tariki ya 6 Mata Arusha muri Tanzania, aho bazaganira ku bintu bimwe birimo amasezerano ibihugu bigize umuryango wa (EAC), bigomba gusinyana n’ibihugu bigize Umuryango w’Iburayi (EU).

Iyi nama ya 18 izabanzirirwa n’iy’abagize uyu muryango yo izatangira tariki ya 30 Werurwe uyu mwaka.

Itangazo ry’Umuryango wa EAC rivuga ko kwimura iyi nama byatewe n’ibihugu bibiri gusa bitavuzwe amazina, ngo byavuze ko bifite ibindi bigomba gukora muri aya matariki, bityo bisaba ko yashyirwa tariki ya 6 Mata, nk’uko ikinyamakuru newsghana.com kibivuga.

Chris Kiptoo, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubucuruzi muri Kenya, yavuze ko iyi nama yagombaga kuba kuri uyu wa mbere i Arusha, ibyo yagombaga kwigaho birimo iby’aya masezerano.

Chris Kiptoo avuga ko ibihugu muri EAC bigomba kuyasinya kugirango bigire amahirwe yo gucuruzanya n’ibihugu by’Iburayi.

Gusa kugeza ubu ibihugu by’u Rwanda na Kenya nibyo byonyine byamaze gusinya kuri aya masezerano, naho Uganda, Tanzaniya n’u Burundi byose byanze kuyasinya kuko bivuga ko bibona ntacyo azabimarira ubukungu bwabyo.

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania we aherutse kuvuga ko amasezerano y’ubuhahirane ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba birimo gusinyana n’ibihugu by’Uburayi, ari ubukoloni bushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa