skol
fortebet

Ibihugu by’ ibihangange bihangamye Arabia Saoudite kubera urupfu rw’ umunyamakuru Jamal

Yanditswe: Sunday 21, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump udahema kugaragaza ko yababajwe n’ iyicwa ry’ umunyamakuru Jamal Khashoggi yavuze ko ibisobanuro bya Arabia Saoudite bitamunyuze.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu bwa mbere Arabia Saoudite yemeje ko umunyamakuru Jamal yapfiriye muri ambasade yayo iri Istanbul muri Turikiya gusa ivuga ko yapfuye ari mu mirwano yo guterana ibipfunsi.

Trump yagize ati “Ntabwo nyuzwe kugeza mbonye igisubizo” yakomeje avuga ko bishoboka ko Amerika yafatira ibihano Arabia Saoudite by’ ubukungu iki gihugu ariko ngo icyo gihe Amerika ntayo yabibabariramo.

Abakozi ba Turikiya barimo gukora iperereza kuri iki kibazo bavuga ko bafite amashusho n’ amajwi bigaragaza uko uyu muturage wabo wakoreraga ikinyamakuru Washington post yishwe.

Turikiya ivuga ko Jamal Khashoggi yishwe n’ abakozi ba Arabia Saoudite umubiri we bakawukataguramo ibipande.

Polisi irimo gushakira mu ngo zegereye iyi ambasade n’ amashyamaba ari hafi yaho kuko bakeka ko ariho umurambo ushobora kuba warajyanywe.

Si Trump wenyine utanyuzwe n’ ibisobanuro bya Arabia Saoudite kuko n’ Ubufaransa n’ Ubudage nabo batanyuzwe.

Umuyobozi mukuru w’ Ubudage Angella Merkel yavuze ko ibisobanuro Arabia Saoudite yatanze ‘bidahagije’ naho Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ Ubufaransa Jean-Yves Le Drian avuga ko ‘hari ibibazo byinshi bitarasubizwa’.

Ibiro bya Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga yatangaje ko ‘ibyabaye ari igikorwa giteye ubwoba’ bisaba ko ababigizemo uruhare bazabiryozwa.

Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi n’ Umuryango w’ Abibumbye basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa