skol
fortebet

Ibintu 5 Obama yakoze agamije kunaniza Trump

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House.
Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye bijyanye n’ahazaza ha politiki ya USA, cyane cyane ku burenganzira bw’amadini, ubwo kuvanamo inda, abimukira n’imihindagukire y’ibihe.
Muri iyi minsi ya nyuma y’ubuyobozi, Obama ari gukora iyo bwabaga ngo arinde imitekerereze ye n’ishyaka ry’abademokarate kugira ngo ananize Trump azabure aho ahera (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House.

Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye bijyanye n’ahazaza ha politiki ya USA, cyane cyane ku burenganzira bw’amadini, ubwo kuvanamo inda, abimukira n’imihindagukire y’ibihe.

Muri iyi minsi ya nyuma y’ubuyobozi, Obama ari gukora iyo bwabaga ngo arinde imitekerereze ye n’ishyaka ry’abademokarate kugira ngo ananize Trump azabure aho ahera ayisenya.



Hari ibyo Perezida Brack Obama na Donald Trump batavugaho rumwe

Ibi ni ibintu bitanu Obama amaze gukora:

1. Yashyize umukono ku itegeko rirengera abavuga ko Imana itabaho (abahakanamana)

Itegeko ryiswe HR 15 riha uburenganzira busesuye abatemera Imana n’abafite amadini y’inzaduka (n’abasenga shitani)

2. Yabujije icukurwa rya peteroli mu nyanja ya Atlantic na Arctic

Nubwo Trump ashobora kuzasubizaho impaka ku icukurwa rya peteroli muri izo nyanja, Obama yamaze gushyira umukono ku itegeko ribibuza kuko byangiza ikirere.

Obama yisunze itegeko ryo mu 1953 rirengera ibidukikije ku nkombe z’amazi n’inyanja USA ifitemo amazi, abuza ko Leta ya USA yongera gucukura iyo peteroli kuko byohereza ibyuka bihumanya ikirere.

3. Yaburijemo umugambi wo kwandika Abayisilamu mu gitabo cyihariye cy’irangamimerere

Ubuyobozi bwa Trump bwari bwatangaje ko buzabarura Abayisilamu baba muri USA bakandikwa mu gitabo cy’irangamimerere cyihariye.

Ariko Obama ashaka ko azava ku butegetsi kwandika abaturage abo ari bo bose mu gitabo cy’irangamirere byaravuyeho burundu.

4. Yahaye imbabazi impfungwa 231 aba Perezida wa mbere uhaye benshi imbabazi ku munsi umwe muri USA

Ku wa Mbere Obama yababariye abantu 78 agabanyiriza ibihano 153. Hari abandi 1937 basabye imbabazi kandi ashaka kubabarira benshi muri bo mu gihe akiri ku buyobozi kugira ngo ubuyobozi bwa Trump bwitezweho kutazaba butagira impuhwe butazabasanga.

5. Yarangije kunoza itegeko ryemerera Leta gutera inkunga amavuriro yo kuvanamo inda

Obama yagerageje kwemeza itegeko rizashyirwa mu bikorwa harabura iminsi ibiri ngo Trump ajye ku butegetsi; ritegeka Leta zigize USA gukomeza gutanga amafaranga yo gutera inkunga amavuriro avanamo inda.

Ibi bikorwa bya Obama bishobora kuburizwamo

Kuko ishyaka ry’Abarepubulikani ari naryo Trump arimo, ribinyujije muri depite Darell Issa ryamaze gutanga umushinga w’itegeko witwa “Midnight Rules Relief Act” rizabemerera kuvanaho amategeko n’amabwiriza Obama azaba yarashyizeho mu minsi 60 yanyuma ari ku butegetsi (ni ukuvuga kuva mu Gushyingo 2016.)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa