skol
fortebet

Ibintu 7 bitazibagirana kuri Jacob Zuma ubaye uwa 3 wegujwe nta maraso amenetse

Yanditswe: Friday 16, Feb 2018

Sponsored Ad

Jacob Zuma w’ imyaka 75 y’ amavuko ubaye Perezida wa 3 wo muri Afurika wegujwe mu gihe cy’ amezi 13 yavuzweho byinshi haba mu mateka ye ndetse no ku butegetsi bwe. UMURYANGO wabateguriye ibintu 7 bitazibagirana kuri uyu mugabo wakundaga igitsina gore cyane.
Muri iyi nkuru twageregeje gukusanya tumwe mu dushya twamuranze kuva mu bwana, yungiriza perezida Thabo Mbeki,abaye Perezida kugeza yegujwe.
1. Jacob Zuma ntazi icyitwa intebe y’ishuri
Amateka agaragaza ko Jacob Zuma yavukiye mu muryango (...)

Sponsored Ad

Jacob Zuma w’ imyaka 75 y’ amavuko ubaye Perezida wa 3 wo muri Afurika wegujwe mu gihe cy’ amezi 13 yavuzweho byinshi haba mu mateka ye ndetse no ku butegetsi bwe. UMURYANGO wabateguriye ibintu 7 bitazibagirana kuri uyu mugabo wakundaga igitsina gore cyane.

Muri iyi nkuru twageregeje gukusanya tumwe mu dushya twamuranze kuva mu bwana, yungiriza perezida Thabo Mbeki,abaye Perezida kugeza yegujwe.

1. Jacob Zuma ntazi icyitwa intebe y’ishuri

Amateka agaragaza ko Jacob Zuma yavukiye mu muryango ukennye mu gace kitwa Nkandla mu ntara ya Natal. Mu bwana bwe ngo yaragira amatungo kandi se wari umupolisi yapfuye afite imyaka itatu amusigana na nyina wari umuyaya mu bazungu mu gihe cya Apartheid.

Nta mashuri azwi yize ahubwo kuko yigiye mu buroko kuko ari mu barwanye urugamba rwo kwamagana irondaruhu rya Apartheid ndetse anabifungirwa imyaka 10 mu gereza ya Robben Island iruhande rwa Nelson Mandela. Ngo aho yinjiriye mu buzima bwa Politike ndetse n’igisirikare mu ishyaka rya ANC.Iri shyaka rifashe ubutegetsi yakomeje kwihugura bisanzwe.

2. Azwiho gukunda igitsinagore

Umuco wo mu bwoko bwa Jacob Zuma bw’abazulu bumwemerera gushaka abagore barenze umwe kandi ku butegetsi bwe uyu muco yarawusigasiye anawubamo intangarugero.Umubare w’abagore bashakanye ku mugaragaro ugera kuri 6 utabariyemo abo bagiranaga ubushoreke busanzwe.Ibi bimuhesha kubyara abana bagera kuri 21 ndetse bikanasobanura ingengo y’imari ingana na miliyoni 150 ku mwaka akoresha mu gutunga ingo abamukomokaho babamo nk’uko ikinyamakuru Daily Sun cyabyandite mu nyandiko yacyo yo mu mwaka wa 2017.
Jacob Zuma kandi yagaragaye inyota y’igitsina mu mwaka wa 2005 ubwo yajyanwaga mu rukiko ashinjwa gusambanya ku gahato umugore w’imyaka 30 ufite uwandu bwa VIH.

Urukiko rwemeje ko yasambanye n’uyu mugore nta gakingirizo ariko babyumvikanyeho bityo ahanagurwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato.
Rumunenga imyitwarire idahwitse kuko atakoresheje agakingirizo abonana n’ufite ubwandu.

Ariko uyu wari visi perezida we yavuze ko nyuma y’imibonano yakarabye ngo yiyongerere amahirwe yo kutandura. Asohotse mu rukiko Jacob Zuma yaririmbye indirimbo abazulu baririmbaga mu gihe cy’intambara yo kwigobotora irondaruhu rya Apartheid yiswe rendez moi ma mitrallette,( Munsubize imbunda yanjye)
Ibi byakuruye umwuka utari mwiza mu ishyaka rya ANC ndetse akurwa mu bukangurambaga bwo kurwanya SIda, muri iki gihugu iyi ndwara ivuza ubuhuha kuko miliyoni zisaga 5 muri 50 zituye iki gihugu bafite ubwandu.

3. Ni umwe mu baperezida baciwe inyuma n’abagore

Nompunelelo Ntuli, umugore we wa kabiri wa Perezida Jacob Zuma yavuzweho kumuca inyuma aryamana mu ibanga n’uwari umurinzi.

Iyi nkuru yabaye kimomo mu bitangazamakuru ubwo uwo basambanaga yiyahuraga ariko agasiga yanditse ibaruwa isuka amabana y’aba bombi hanze ndetse akanemeza ko yanabyaranye na Nompunelelo wari ufite imyaka 35 umwe mu bana bitirirwa Jacob Zuma.

4. Yakurikiranweho ibyaha inshuro nyinshi

Jacob Zuma yumvikanye mu butabera ku birego bisaga 800 byinshi bishingiye kuri ruswa,gusesagura umutungo wa Leta no kuwigwizaho,ubucuruzi bwa magendu n’ibindi.

Ingero ni umubano yari afitanye n’umunyemeri witwa Schabir Shaik wari umujyanama we mu bukungu waje no kubifungirwa azira kumushyirira kuri konte amayero ibihumbi 160 y’ubucuruzi bunyuranye n’amategeko, cyangwa uruganda rukora intwaro rwa Thint ndetse n’uruganda rw’abafaransa rukora ibikoresho by’ikoranabunga zakurikiranweho kumuha ruswa ngo azihe amasoko.
Byinshi muri ibi birego yabihanaguweho biturutse ku kubura ibimenyetso ariko byatumaga abamukundaga bagenda bagabanuka nk’uko abasesengura ibya politike bakunze kubivuga.

Ariko icyaje guhuhura byose ni uko mu mpera z’umwaka wa 2013, hamenyekanye ko yakoresheje akayabo k’amayero miliyoni 15 avuye mu isanduku ya Leta mu gusana inzuye bwite,ahamwe n’icyaha cyo gusesagura umutungo wa Leta mu nyungu ze ndetse ategeka kwishyura aya mafaranga.

5.Ni umwe mu bategetsi bavugaga rikijyana muri rubanda

N’ubwo ibirego byose n’amahano(Scandale) yashinjwaga Jacob Zuma yajyaga ku karubanda ntibyamubuzaga gukomeza gutorerwa imyanya itandukanye ya Politike ndetse yanaje gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2009.Uwo mwaka ikinyamakuru “Times”cyamushyize ku mwanya wa 8 ku isi mu bantu bumvwa na rubanda kurusaha abandi.

Isesengura ry’iki kinyamakuru ryagaragaje ko impamvu yo kumvwa byaturukaga ku kuba afatwa nk’umwe mu ntwari zagobotoye abirabura ku ngoyi ya ba gashakabuhake ndetse no kuba yari akunzwe mu baturuka mu bwoko bw’Abazulu ndetse na rubanda rubayeho ubuzima buciriritse.

Ku ruhande rwe ariko ntiyahwemye kuvuga ko ibyo aregwa ari ibinyoma ndetse ari ikinamico y’abashaka kumusiga icyasha barajwe ishinga no kumubuza gukorera igihugu yarwaniye kubohoza.

6. Yasuzuguiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Mu mwaka wa 2015, Jacob Zuma yanze guta muri yombi Perezida wa Sudani Omar el-Béchir, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha byibasiye inyokomuntu. Uyu yari yitabiraye inama ya Afurika yunze ubumwe yaberaga Johanesburg muri Afurika y’epfo.
Amahanga yamurebye nabi ,ahitamo gukura igihugu cya Afuirika y’epfo mu byasinye amasezerano ashyiraho uru rukiko.

7. Ari ku rutonde rw’abahiritswe nta maraso amenetse

Ku wa 14 Gashyantare 2018, nibwo Zuma yarekuye ubutegetsi nyuma y’igihe ashyirwaho igitutu cyo kumweguza ndetse hahita hanatorwa Cyril Ramaphosa ngo amusimbure mu nzibacyuho.Urugamba rwo kumweguza nta nkomere rwasize cyangwa habe imyivumbagatanyo nko muri bimwe mu bihugu bya Afurika.

Byaherukaga kuba muri Zimbabwe ubwo igisirikare cyeguzaga Robert Mugabe.

Cyril Ramaphosa wamusimbuye mu nzibacyuho ndetse n’abazakomeza kuyobora iki gihugu bashobora guhangana n’ibibazo birimo ubushomeri,ifaranga rigenda rita agaciro,imishahara bamwe binubira,amapfa mu duce tumwe na tumwe nk’aka Cap nk’uko abasesengura ibya politike y’iki gihugu babivuga.

Ibitekerezo

  • ntabwo narinziko hakibaho abategetsi batize nabandi baperezida bamurebereho begure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa