skol
fortebet

Ibiro bya US mu Bushinwa byafunzwe mbere y’igihe ntarengwa

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abadipolomate ba Amerika bavuye mu biro bihagarariye iki gihugu mu mujyi wa Chengdu mu Bushinwa igihe ntarengwa cy’amasaha 72 bari bahawe cyegereje.

Sponsored Ad

Ubushinwa bwategetse ko ibi biro bifungwa bwihimura kuri Amerika yari iherutse gutegeka ko ibiro nk’ibi by’Ubushinwa mu mujyi wa Houston, Texas, nabyo bifungwa.

Mbere y’uko igihe ntarengwa bahawe cy’uyu munsi kuwa mbere kigera, abakozi b’ibi biro bya Amerika i Chengdu babonetse basohoka mu nyubako bakoreramo ku cyumweru.

Ikirango cyerekena ko ibi ari ibiro bya Amerika cyavanyweho n’ibendera rya Amerika riramanurwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yatangaje ko abakozi b’Abashinwa bahise binjira muri iyi nyubako "bakayifata".

Ubwo imodoka itwaye abahakoreraga yasohokaga ibajyanye, abaturage bari baje kubireba ari benshi babavugirije induru.

Ibi ni nako byagenze kuwa gatanu ubwo abakozi b’ibiro by’Ubushinwa muri Houston basohokaga mu biro bakoragamo, nabo bavugirijwe induru.

Amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi amaze igihe atutumba ku ngingo zirimo:

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwashyamiranye kenshi n’ubwa Xi Jinping ku bucuruzi n’icyorezo cya coronavirus

Washington kandi yagiye inenga Ubushinwa ku mategeko mashya agendanye n’umutekano muri Hong Kong

Mu cyumweru gishize, umugabo wo muri Singapore yemeye mu rukiko muri Amerika ko ari intasi y’Ubushinwa

Mu cyumweru gishize, Abashinwa bane baburanishijwe mu nkiko zitandukanye muri Amerika bashinjwa kubeshya ngo babone visa, bakekwaho kuba barahoze ari abasirikare

Ibiro bya Amerika muri Chengdu byashinzwe mu 1985, byari bishinzwe inyungu za Amerika mu gice kinini cy’amajyepfo y’uburengerazuba bw’Ubushinwa, n’agace kigenga ka Tibet, gahora gaharanira ubwigenge.

Mu bakozi 200 bakoreraga ibi biro, benshi muri bo ni abantu bo muri ako gace bahawe akazi.

Chengdu, agace kari gutera imbere mu by’inganda na serivisi, Amerika ihabona nk’ahantu heza ho kohereza ibikomoka ku buhinzi, imodoka n’imashini.

Nyuma y’uko ibi biro bifunzwe, Amerika isigaranye ibindi biro bine mu Bushinwa na Ambasade iri mu murwa mukuru Beijing. Ikagira n’ibindi biro ku kirwa cya Hong Kong.

BBC

Ibitekerezo

  • Nibongere se bapime maze turebe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa