Kigali
startimes

Ibitazibagirana kuri nyakwigendera Pierre Nkurunziza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 10 June 2020 Yasuwe: 7270

Perezida Pierre Nkurunziza yakundwaga kandi agatinywa – yakundwaga n’abashima ibyo yemeye kugeza ku gihugu ubwo yatorwaga nyuma y’intambara, akanatinywa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.



Ubwo uyu mugabo wahoze ari inyeshyamba yatorwaga mu 2005 mbere gato y’uko agira imyaka 40, igihugu cyari kivuye mu ntambara yashenye byinshi hagapfa abagera ku 300,000 hagati ya 1993 na 2003.

Yari akiri muto, afite imbaraga yitezweho byinshi kandi afitiwe ikizere, ntiyabatengushye kuko yagaragaje umuhate mu kongera kunga ubumwe bw’Abarundi, agerageza no kuzahura ubukungu.

Hagati ya 2006 na 2011, Bwana Nkurunziza, wari uzwiho kwigisha ijambo ry’Imana no gukunda umupira, yahawe ibihembo birindwi mpuzamahanga ashimirwa kubaka amahoro.

Imibare y’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu by’ubukungu n’imari, igaragaza ko u Burundi bwari mu nzira nziza ubwo yari amaze imyaka 10 ku butegetsi.

Gusa ibi byahindutse mu 2015 ubwo ubumwe yari amaze kongera kubaka bwasubiye hasi amaze gutangaza ko azitoza kuri manda ya gatatu.

Imyigaragambyo yaguyemo abantu amagana, igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwe kuburizwamo, abantu ibihumbi amagana bahunga igihugu.

Ishami ry’uburenganzira bwa muntu ry’umuryango w’abibumbye rishinja ubutegetsi bwe gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kubica no kubanyuruza, ibirego guverinoma y’u Burundi yahakanye yivuye inyuma.

Mu gihe mu mwaka ushize hari ugukekeranya ko ashobora no kwitoza kuri manda ya kane, yarahigamye ntiyiyamamaza mu matora yo mu kwezi gushize, yabaye mu gihe cya coronavirus.

Mu kwezi kwa munani yagombaga gushyikiriza ubutegetsi Evariste Ndayishimiye maze we akitwa “indongozi y’ikirenga” yo gukunda igihugu.

Bwana Nkurunziza, yumvikanaga kenshi avuga ko “Imana yahawe umwanya wa mbere” mu Burundi, mu giterane cyo gushima intsinzi y’umukandida wa CNDD-FDD yavuze ko “Imana yatsinze icyorezo cya coronavirus” kitazahaje u Burundi.

Kugeza ubu, Leta y’u Burundi imaze gutangaza ko abantu 83 ari bo babonyemo iki cyorezo. Nta ngamba zo kucyirinda zikomeye ziboneka imbere mu gihugu.

Bwana Domitien Ndayizeye wigeze kuba umukuru w’igihugu, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko igihugu kiri mu kababaro kuko “umukuru w’igihugu aba ari umukuru w’igihugu wa bose”.

Ati: “…Abarundi tugomba kwifata tukagumana umutekano kuko dufite leta ihari, tugomba kubareka bakatubwira uko twigenza muri ibi bihe bibabaje kandi bigoye”.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Icyo abantu bazamwibukiraho,nukuntu yafatanyaga Politike no Gusenga afashe mu ntoki ibendera ry’igihugu.Gusa ntabwo Politike ishobora kujyana n’ubukristu nyakuri.Niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi (Yohana 17:16).Urugero,nubwo Nkurunziza yiyitaga "umurokore",ishyaka rye,CNDD FDD rifite Imbonerakure zamaze abantu zibiza kandi akazishima,kugeza n’aho avuga ngo n’Imana ni imbonerakure.Aho kujya muli politike,abakristu nyakuri bizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Buri munsi turasenga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come/Que ton royaume vienne).Buri hafi kuza.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Sudan: Hakuweho ibihano byo kunywa inzoga ku batari abayisilamu...

Nyuma y’imyaka irenga 30 y’ubutegetsi bwa kisilamu, leta ya Sudan yakoze...
12 July 2020 Yasuwe: 1302 1

Abiyomoye kuri RNC ya Nyamwasa bashinze undi mutwe mushya

Uguhuzagurika muri RNC kurakomeje umunsi ku wundi. Nyuma y’uko bamwe mu bari...
12 July 2020 Yasuwe: 2213 0

Mali: igitutu cy’imyigaragambyo cyatumye Perezida asesa urukiko...

Perezida Ibrahim Boubacar Keita wa Mali yaraye atangaje iseswa ry’urukiko...
12 July 2020 Yasuwe: 731 0

Tanzania: Magufuli yemejwe nk’umukandida wa CCM mu matora ya...

Inama nkuru y’ishyaka riri ku butegetsi ’Chama Cha Mapinduzi’ (CCM) yemeje...
11 July 2020 Yasuwe: 1019 0

Malawi: Perezida mushya yashyizeho Guverinoma yuzuyemo abantu bafitanye...

Lazarus Chakwera perezida mushya wa Malawi yashyize bamwe mu bafitanye...
9 July 2020 Yasuwe: 2111 0

Perezida Museveni ntiyifuza guha ubutegetsi umuhungu we

Chairman wa NRM mu gace ko Hagati ya Uganda, Abdul Naduli yatangaje ko...
9 July 2020 Yasuwe: 3018 0