skol
fortebet

Ibura ry’ umukuru wa Polisi ya Uganda ryateje uruntu runtu

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

Ukutaboneka k’ umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda IGP Gen. Kayihura kuribazwaho.
Gen. Kayihura ntabwo yabonetse mu nama yahuje abayobozi bakuru b’ igihugu cya Uganda ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize tariki 6 Kamena 2017. Muri iyi nama Gen. Kayihura yahagarariwe n’ umuyobozi mukuru wa polisi wungirije Okoth Ochola.
Muri iyo nama Perezida Museveni yavuze ibintu bikomeye kuri polisi ya Uganda, avuga ko bamwe mu ba polisi b’ iki gihugu bakwiye kwamburwa amapeti bafite bitewe n’ uko bananiwe (...)

Sponsored Ad

Ukutaboneka k’ umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda IGP Gen. Kayihura kuribazwaho.

Gen. Kayihura ntabwo yabonetse mu nama yahuje abayobozi bakuru b’ igihugu cya Uganda ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize tariki 6 Kamena 2017. Muri iyi nama Gen. Kayihura yahagarariwe n’ umuyobozi mukuru wa polisi wungirije Okoth Ochola.

Muri iyo nama Perezida Museveni yavuze ibintu bikomeye kuri polisi ya Uganda, avuga ko bamwe mu ba polisi b’ iki gihugu bakwiye kwamburwa amapeti bafite bitewe n’ uko bananiwe gukurikirana neza ikibazo cy’ urupfu rw’ uwari umuvugizi mukuru wa Uganda AIGP Andrew Kaweesi uherutse kwicwa no kuba hari ibibazo by’ ukutubahiriza amategeko rwagati mu gihugu cya Uganda.

Ku wa Kane w’ icyumweru gishize ubwo hamurikwaga ingengo y’ imari ya 2017/18 nabwo Gen. Kayihura ntabwo yabonetse mu byicaro yari yateguriwe nabwo ahagararirwa na Okoth Ochola.

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko kera kabaye yaje kumenya ko Gen. Kayihura ku wa Kabiri yafashe indege yerekeza muri Istanbul mu gihugu cya Turikiya.

Umuvugizi mukuru wa polisi ya Uganda, AIGP Asan Kasingye yavuze ko IGP Kayihura muri Turikiya hari amasezerano y’ ubufatanye yashyizeho umukono.

Yagize ati “IGP ari muri Turikiya mu ruzinduko rw’ akazi, hari amasezerano y’ ubufatanye yashyizeho umukono, vuba aha tuzayababwiraho”

AIGP Kasingye yakomeje avuga ko IGP Kayihura agaruka mu gihugu kuri uyu wa Mbere tariki 12.

Nubwo ariko AIGP Kasingye yavuze ko Gen. Kayihura agaruka mu gihugu kuri uyu wa Mbere, Chimp reports yo ivuga ko yamenye ko Gen. Kayihura azagaruka ku wa Gatatu.

Iki kinyamakuru kivuga ko umuntu kitifuye gutangaza amazina yakibwiye ko amasezerano Gen. Kayihura yashyizeho umukono ari ajyanye na kamera zicunga umutekano ku mihanda (CCTV).

Nyuma y’ urupfu rwa AIGP Kaweesi rwabaye muri Werurwe, Perezida Museveni yahise ategeka ko muri buri mugi ukomeye muri Uganda no mu mihanda yashyirwaho kamera zifata amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa