skol
fortebet

Iby’ ibura ry’ umukuru wa polisi ya Uganda bikomeje kuba agatereranzamba

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yateye utwatsi amakuru avuga ko ubuzima bw’ umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda IGP Kale Kayihura buri mu marembera.
Nyuma y’ aho kuva mu ntangiriro z’ icyumweru gishize IGP Kayihura atagaragara mu ruhame mu gihugu cya Uganda inkuru yabaye kimomo ko IGP Kayihura yagiye mu kwivuriza mu gihugu cy’ u Buhinde. Ibi byatangajwe n’ ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa muri Uganda mu nkuru yacyo yo ku wa 11 Kamena 2017.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda Asan Kasingye aya makuru (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yateye utwatsi amakuru avuga ko ubuzima bw’ umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda IGP Kale Kayihura buri mu marembera.

Nyuma y’ aho kuva mu ntangiriro z’ icyumweru gishize IGP Kayihura atagaragara mu ruhame mu gihugu cya Uganda inkuru yabaye kimomo ko IGP Kayihura yagiye mu kwivuriza mu gihugu cy’ u Buhinde. Ibi byatangajwe n’ ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa muri Uganda mu nkuru yacyo yo ku wa 11 Kamena 2017.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Asan Kasingye aya makuru yayamaganiye kure asaba abaturage kuyima amatwi.

Yagize ati “IGP ari mu buzima bwiza ndetse ari hanze y’igihugu mu kazi. Abaturage bakwiye kwirengagiza izi nkuru z’ibinyoma kandi ntibahangayike”

Ikinyamakuru Chimp reports cyo kuri uyu wa 12 Kamena cyatangaje ko IGP Kayihura ari mu gihugu cya Turkiya, ariko ngo akaba aheruka kugaragara mu ruhame kuwa 31 Gicurasi ubwo yari mu nama y’umutekano yari iyobowe na Perezida Museveni yabereye ku ngoro ye i Entebbe.

Bivugwa ko Kayihura asanzwe azwiho kugera mu kazi saa yine za mugitondo, akazongera kukavamo saa cyenda z’igicuku, ariko ngo muri iyi minsi yageraga mu kazi mu masaha y’umugoroba nabwo agakora amasaha atarenze ane.

Inkuru bifitanye isano :Ibura ry’ umukuru wa Polisi ya Uganda ryateje uruntu runtu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa