skol
fortebet

Icyamamare muri ruhago atorewe kuyobora Liberia

Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2017

Sponsored Ad

George Weah wahoze umukinnyi w’ umupira w’ amaguru niwe watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika ya Liberia atsinze uwahoze ari visi Perezida w’ iki gihugu.
Weah abaye Perezida wa 25 w’ iki gihugu nyuma y’ uko yari umusenateri.
Weah mu 1995 yahawe igikombe cya zahabu ‘ballon d’ or’ FIFA iha umukinnyi w’ umupira w’ amaguru witwaye neza kurusha abandi.
Yatsinze Joseph Boakai w’ imyaka 73 wari usanzwe ari visi Perezida wa Liberia. Ibyavuye mu matora byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu (...)

Sponsored Ad

George Weah wahoze umukinnyi w’ umupira w’ amaguru niwe watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika ya Liberia atsinze uwahoze ari visi Perezida w’ iki gihugu.

Weah abaye Perezida wa 25 w’ iki gihugu nyuma y’ uko yari umusenateri.

Weah mu 1995 yahawe igikombe cya zahabu ‘ballon d’ or’ FIFA iha umukinnyi w’ umupira w’ amaguru witwaye neza kurusha abandi.

Yatsinze Joseph Boakai w’ imyaka 73 wari usanzwe ari visi Perezida wa Liberia. Ibyavuye mu matora byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017.

“Ndashimira byimazeyo umuryango wanjye, inshuti zanjye n’ abanshyigikiye mu bikorwa byo kwiyamamaza” ibi nibyo Weah yatangarije ku rubuga rwe rwa Twitter mbere y’ uko ibyavuye mu matora bitangazwa.

Perezida Weah asimbuye Madamu Ellen Johnson Sirleaf, wabaye umugore wa mbere wayoboye igihugu muri Afurika ndetse akaba yaranahawe igikombe mpuzamahanga cy’ amahoro ‘Prix Nobel’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa