skol
fortebet

“Igihe kinini mukimare mukora, mwikimara musenga” Perezida Museveni

Yanditswe: Monday 09, Oct 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yasabye abaturage ba Uganda kumara igihe kinini bakora aho kumara igihe kinini basenga.
Museveni yababwiye ko inshingano y’ ibanze muntu yahawe ari ukugora, no gukoresha ubwenge afite mu gushakira umuti ibibazo no guteka ibiremwa byose.
Ibi babivugiye mu masengesho yo gusengera igihugu yabaye ku nshuro ya 18, ateguwe n’ inteko ishinga amategeko.
Yavuze ko adashyigikiye abamara amajoro n’ amanywa basenga basakuza.
Ati “Nanga kumara amanywa n’ (...)

Ati “Nanga kumara amanywa n’ amajoro, usenga, …usenga usakuza nk’ aho Imana yapfuye amatwi, nyamara wirengagije inshingano yibanze wahawe”

Uyu mukuru w’ igihugu yavuze ko Afurika yamaze imyaka 500 itita ku nshingano y’ ibanze mwene muntu yahawe ariyo gutegeka ibindi biremwa.

Ngo muri iyo mwaka ubuvumbuzi bwakorwaga n’ abanyaburayi, Ubushinwa bukigana ibyo Abanyaburayi bavumbuye, Afurika yiturije ntacyo ikora.

Yifashije umurongo uboneka muri Matayo 7, 15, Perezida Museveni yasabye abaturage kwitondera ubuhanuzi.

“Mwirinde abahanuzi b’ ibinyoma baza aho muri basa n’ intama ariko, imbere ari amasega aryana”

Perezida Museveni yavuze ko yigeze gutumirwa mu masengesho yo gusengera igihugu I Washington ngo niho igitekerezo cyo gutangiza aya masengesho cyaturutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa