skol
fortebet

Ijambo rya Perezida Mugabe, ku isabukuru ya 37 y’ ubwigenge bwa Zimbabwe ryanenzwe

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2017, ubwo Zimbabwe yizihizaga isabukuru y’ imyaka 37 ishize ibonye ubwigenge abatavuga rumwe na Perezida Gabriel Robert Mugabe banenze ijambo yagejeje kubitabiriye uwo muhango bavuga ko yirengagije ibibazo by’ ingutu byugarije icyo gihugu.
Abanenze iryo jambo bavuga yirengagije ibibazo bikomereye Zimbabwe birimo ubwiyongere bukabije bw’ ibura ry’ imirimo, ibura ry’ amafaranga, no kuba guverinoma itagihembera abakozi ku gihe.
Mu ijambo rye Perezida Mugabe w’ (...)

Mu ijambo rye Perezida Mugabe w’ imyaka 93, uyoboye Zimbabwe kuva yahabwa ubwigenge n’ Ubwongereza mu mwaka 1980, yavuze ko urwego rw’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro bugize 5% bw’ ibyo Zimbabwe yohereza mu mahanga. Uru rwego kandi rugize 16% by’ umusaruro mbumbe Zimbabwe yabonye mu mwaka ushize wa 2016.

Morgan Tsvangirai umuyobozi w’ ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Mugabe mu butumwa yatanze bujyanye n’ iyo sabukuru yavuze ko buri Munyazimbabwe akwiye kwibaza ati “Ese uyu mubabaro urakwiye ku baturage bitanze?”.

Nk’ uko Ikinyamakuru News24 dukesha iyi nkuru kibitangaza, ku mbuga nkoranyambaga abaturage bagaragaje ko uburumbuke bw’ iki gihugu bwasenywe bidasubirwaho n’ agatsiko k’ abasaza b’ abanyapolitiki.

Perezida Mugabe n’ ubwo yagejeje ijambo ku baturage muri uyu muhango wo kwizihiza imyaka 37 ishize Zimbabwe ibonye ubwigenge, ubuzima bwe buri mu marembera kuko ngo atashoboye kubahiriza umuco usanzwe aho umukuru w’ igihugu agomba kugenda metero 100 yerekeza aho ari buhagarare ageza ijambo ku baturage.

Kuri iyi nshuro Perezida Mugabe yafashijwe n’ abarinzi be kugira ngo agere aho avugira ijambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa