Kigali

Ijambo Julius Malema yavugiye ku kiriyo cya Winnie Mandela ryatumye yitwa igihangage avugwa ibigwi n’ibyiza babona bimurimo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 14 April 2018 Yasuwe: 6449

Ijambo Julius Malema yavugiye mu kiriyo cyo gusezera mu cyubahiro nyakwigendera Winnie Mandela I Johannesburg, ahari hakoraniye imbaga y’abantu baturutse imihanda yose, ryakije umuriro hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bamuvuga ibigwi n’ibyiza babona bimurimo batibagiwe n’ibimukwiye.

Uyu muhango w’itabiriwe n’ibihumbi byinshi by’abantu, byabereye kuri sitade ya Orlando i Soweto, ubwo basezeraga mu cyubahiro uwahoze ari umugore wa Mandela, Winnie Madikizela-Mandela witabye Imana ku italiki ya 02 Mata 2018 i Johannesburg ku myaka 81.

Uyu muhango wo gusezera Winnie Mandela mu cyubahiro uje ukurikira icyumweru abanyafurika y’Epfo bari bari bamaze bunamira uyu nyakwigendera wohoze ari umufasha wa Nelson Mandela ndetse akaba yaranamushigikiye mu kurwanya ivanguraruhu ryarangwaga muri iki gihugu.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu munsi wa none, amaso yose yari ahanzwe Julius Malema, Umudepite w’ umuhezanguni mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi bambara umwenda w’ umutuku mu nteko bibumbiye mu ishyaka Econimic Freedom Fighters rigizwe n’ abahoze muri ANC. Byari ibindi bindi ubwo yageraga imbere ku ruhimbi agiye kuvuga ijambo rye asezera ku mubyeyi we.

Malema yavuze ku rukundo yakundaga mama we, anihimura ku banzi be n’amashyaka amurwanya gusa abikora mu bwenge bwinshi ku buryo nta muntu cyangwa ishyaka yigeze avuga mu izina, ibi byatumye abakurikiranye ijambo rye bamukurira ingofero, bahamya ko ari umunyabwenge ku rwego rwo hejuru kandi ko yifitemo impano y’ubuyobozi, bamwe batatinye no guhamya bavuga ko yakababareye perezida.

Mu ijambo rya Julius Malema mu ncamake yagize ati:” Ndi hano atari ku kuba nje gushyingura mama gusa, kuberako abamikazi ntabwo bajya bapfa, biyongerera mu ndabo z’umutuku z’urukundo n’ubwigenge. Bavandimwe bany’Afurika y’Epfo, nkomejwe cyane n’uko mama yapfuye mu kuri; nk’uwageze ku ntego ze kuko atigeze agurishwa hanze. Tugomba kwisima rero twese kuko izina rye rizandikwa mu gitabo cy’abadapfa, igitabo cy’abakora ibyiza bose."

"None rero mama nubaha cyane, bamwe mubakugurishije ku butware bari hano, bari kurira cyane basakuza kuturusha twese uko twari tugushyigikiye. Amashyaka yakurwanyije na yo ari hano ari kurira amarira y’ingona nyuma yo kukwamagana bibwirako ubutware/ ubutegetsi burahita burimburwa”.

Iri jambo rero ryatumye benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bavuga byinshi bitandukanye, bavugako wakunda Julius Malema, cyangwa se ntumukunde ari umugabo w’intwari kandi uzi icyo gukora.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Munyanshongore Juvénal

    Natwe dukuriye ingofero Malema ku ijambo rikomeye yavuze ku bagurishijwe,gusa amateka azabashyira hanze.

    2 days ago

Inzindi nkuru

Burundi: Ikihishe inyuma yo kuba uwari umuyobozi w’ imbonerakure yagizwe...

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yakoze impinduka muri guverinoma...
21 April 2018 Yasuwe: 4455 0

Umwami Mswati III wa Swaziland yahinduye izina ry’iki gihugu

Umwami Mswati III wa Swaziland yahinduye izina ry’iki gihugu Izina rishya...
20 April 2018 Yasuwe: 1826 1

Ijambo Julius Malema yavugiye ku kiriyo cya Winnie Mandela ryatumye yitwa...

Ijambo Julius Malema yavugiye mu kiriyo cyo gusezera mu cyubahiro...
14 April 2018 Yasuwe: 6449 1

Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 103 yarashweho

Nyuma y’igitero cyagabwe muri Siriya, kigabwe na Leta Zunze Ubumwe za...
14 April 2018 Yasuwe: 6292 1

Icyatumye umugore w’umwami Mswati III yiyahura cyateye abantu benshi...

Mswati lll yapfushije umwe mu bagore be 15 nyuma h’aho yasanzwe yiyahuye...
13 April 2018 Yasuwe: 12254 0

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa...

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Mata 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye...
12 April 2018 Yasuwe: 7024 1