skol
fortebet

Impamvu Perezida Nkurunziza atitabiriye inama y’ abaperezida mu Rwanda ntanohereze umuhagararira

Yanditswe: Thursday 22, Mar 2018

Sponsored Ad

Inama idasanzwe y’ Abaperezida bo mu bihugu bigize Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe yabereye mu Rwanda kuri uyu wa 21 Werurwe 2018, Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza ntabwo yayitabiriye ndetse nta nubwo yohereje umuhagararira nk’ uko byakozwe na bamwe mu bakuru b’ ibihugu batitabiriye iyi nama yabereyemo umuhango yo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.
Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza,Alain Diomede Nzeyimana yavuze ko impamvu z’ umutekano n’ imibanire arizo (...)

Sponsored Ad

Inama idasanzwe y’ Abaperezida bo mu bihugu bigize Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe yabereye mu Rwanda kuri uyu wa 21 Werurwe 2018, Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza ntabwo yayitabiriye ndetse nta nubwo yohereje umuhagararira nk’ uko byakozwe na bamwe mu bakuru b’ ibihugu batitabiriye iyi nama yabereyemo umuhango yo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza,Alain Diomede Nzeyimana yavuze ko impamvu z’ umutekano n’ imibanire arizo zatumye u Burundi butitabira.

Yagize ati "Impamvu u Burundi butitabiriye ni uko aho iyo nama yabereye ntabwo ari ahantu haboneye ngendeye ku mibanire dufitanye n’ u Rwanda muri iyi minsi. Abahagararira u Burundi ntabwo baba bafite umutekano muri izo nama mu gihe cyose bamara mu Rwanda”

BBC UMURYANGO ukesha iyi nkuru yatangaje ko Nzeyimana avuga ko u Burundi bwirinze koherereza intumwa mu Rwanda ngo kuko mu Rwanda hategurirwa umugambi yo guteza umutekano muke mu Burundi.

Ati “Icya gatatu ni uko abantu bose bagerageje guhirika ubutegetsi tariki 13 Gicurasi 2015 bahungiye mu Rwanda, bakaba bagaburirwa bakanahabwa ibikenewe byose kugira ngo bakomeze imigambi igayitse yo gukomeza gutera igihugu. Tukaba rero tubona ko atari igihe cyiza cyo kohereza intumwa mu Rwanda."

Bwana Nzeyimana ashinja u Rwanda kutubahiriza amategeko mpuzamahanga y’ uburenganzira bwa muntu akavuga ko u Rwanda ruha imyitozo ya gisirikare impunzi z’ Abarundi bari mu Rwanda.

Si ubwa mbere u Burundi bushinje u Rwanda ko rucumbikiye abagerageje guhirika Nkurunziza ku butetsi no guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’ Abarundi ziri mu Rwanda gusa ibi byose u Rwanda rurabihakana. Inshuro zitandukanye ubuyobozi bw’ u Rwanda buvuga ko ikibazo cy’ u Burundi kizakemurwa n’ Abarundi ubwabo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’ Abarundi 85 000 ziganjemo iziri mu nkambi ya Mahama.

Umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi kuva muri 2015 Perezida Pierre Nkurunziza yafataga umwanzuro wo kwiyamamariza manda yita iya kabiri ariko bamwe bakavuga ko ari iya gatatu.

Muri uwo mwaka 2015 nibwo mu Burundi hadutse imvururu bamwe mu barundi bahungira mu Rwanda, abandi bajya muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, Tanzania na Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa