skol
fortebet

Impapuro zo mu musarane ziriho ifoto ya Perezida Edgar Lungu zatewe utwatsi

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Zambia Patriotic Front ryateye utwatsi impapuro z’ isuku ziriho ifoto ya Perezida Edgar Lungu zirimo gukwirakwizwa rivuga ko ukomeza kuzikwirakwizwa arabihanirwa.
Umuyobozi wa Patriotic Front Sanday Chanda yavuze ko izo mpapuro zitakozwe n’ ishyaka riri ku butegetsi ko ahubwo ko zakozwe n’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida Edgar Lungu bagamije kumusebya.
Nk’ uko byatangajwe na Lusaka Times Chanda ngo Chanda yavuze ko umuntu urakomeza gukwirakwiza (...)

Sponsored Ad

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Zambia Patriotic Front ryateye utwatsi impapuro z’ isuku ziriho ifoto ya Perezida Edgar Lungu zirimo gukwirakwizwa rivuga ko ukomeza kuzikwirakwizwa arabihanirwa.

Umuyobozi wa Patriotic Front Sanday Chanda yavuze ko izo mpapuro zitakozwe n’ ishyaka riri ku butegetsi ko ahubwo ko zakozwe n’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida Edgar Lungu bagamije kumusebya.

Nk’ uko byatangajwe na Lusaka Times Chanda ngo Chanda yavuze ko umuntu urakomeza gukwirakwiza izo mpapuro aratangwa raporo akazagezwa imbere y’ ubutabera.

Edar Lungu

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri iri shyaka yatangaje ko ‘gukwirakwiza izo mpapuro’ bigize icyaha cyo gusebya umukuru w’ igihugu gihanwa n’ ingingo ya 69 mu mategeko ahana ibyaha muri Zambia.

Iri tegeko rivuga ko ’Gusebanya’ ari igikorwa icyari cyose cyo kwandika,gufotora cyangwa kuvuga amagambo agamije gutesha umuntu agaciro. Iki cyaha mu mategeko ahana ibyaha muri Zambia gihanishwa igifungo kitarenze imyaka itatu.

Ifoto y’ izo mpapuro zo mu musarane ziriho ifoto ya Perezida Edgar Lungu irimo gukwirakwizwa ku mbugankoranya mbaga. Uwazikoze ntabwo aramenyaka.

Ibi bibaye mu gihe nta mezi ane arashira hakozwe hakanakwirakwizwa impapuro zo mu bwiherero ziriho ifoto ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump.

Impapuro zo mu musarane ziriho Donald Trump zakwirakwijwe mu mpera z’ umwaka ushize wa 2017 nyuma y’ amagambo yari yavuze asebya umugabane w’ Afurika aho yagereranyije Afurika n’ umusarane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa