skol
fortebet

Imvugo y’ Umudepite w’Umurusiya wasabye abagore kutaryamana n’abagabo b’Abanyamahanga ihatse iki?

Yanditswe: Friday 15, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu gihe yerekeje amaso y’ abanyamahanga yerekejwe mu gihugu cy’ Uburusiya kubera igikombe cy’ Isi kirimo kuberayo kuva ejo hashize tariki 14 Kamena Umudepite w’Umurusiya yasabye abagore b’ iki gihugu kutaryamana n’abagabo b’abanyamahanga bakitabiriye.

Sponsored Ad

Uyu mugore mu ishyaka ry’ abakominisite Tamara Pletnyova yabwiye imwe mu maradiyo akorera mu murwa mukuru w’ Uburusiya Moscou ko "atari umu "nationaliste", "ariko ko yumva abakobwa b’abarusiyakazi bakwiye kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu "b’ubundi bwoko" kubera ko byatuma "abana bagira ingorane".

Yasubizaga umunyamakuru kijyanye n’abana bo mu mikino ya Olympique. Havuzwe ko nyuma y’ imikino ya Olympic yo mu 1980 havutse abana benshi b’ imvange.

Madamu Pletnyova avuga ko abo bana "batawe" na ba se b’abanyamahanga.

"Si bibi cyane igihe ba se bari mu bwoko bumwe," niko yavuze.
"Ariko iyo bari mu bundi bwoko, ibyo ni bibi. Abo bana baratabwa, bagasigarana gusa na ba nyina b. Dukwiye kubyara abana bacu."

Madamu Pletnyova yashimangiye ko ibyo yavuze atari amacakubiri. Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku Isi Fifa ryari ryasabye abari mu Burusiya mu gikombe cy’ Isi.
Umunyamakuru w’ ibiganiro kuri radiyo Tayana Felgengauer yanenze imyitwarire ya Madamu Pletnyova.

Mu bandi banenze Madamu Pletnyova harimo uwasabye ko yakurwa muri Duma (inama nshingamateka y’Uburusiya).

Hari n’abashigikiye Madamu Pletnyova bavuga ngo "dukwiye kubyara abana b’abarusiya".

Undi nawe abaza ati: "Ni iki kitumvikana mubyo yavuze?"
Undi ati: "Ntekereza ko uwariwe wese akwiye gutanga igitekerezo cye n’ umushingamategeko Pletnyova arimo."

Nubwo nta rwego cyangwa ubushakashatsi burabihamya, hari amakuru avuga ko igihugu cy’ Uburusiya ari kimwe mu birangwamo ivanguraruhu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa