skol
fortebet

Iran yasabye INTERPOL kubafasha guta muri yombi perezida Trump

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Iran cyashyize hanze impapuro mpuzamahanga zisaba itabwa muri yombi rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera ibyaha kimushinja byo kugira uruhare mu gitero cyahitanye umusirikare wacyo I Baghdad.

Sponsored Ad

Iran yasabye Interpol kubafasha guta muri yombi Perezida Trump n’abandi bakoranye kugira ngo bagabe igitero cyahitanye General Qassem Soleimani muri Mutarama uyu mwaka.

Umushinjacyaha wo muri Iran witwa Ali Alqasimehr yatangaje kuri uyu wa Mbere ko perezida Trump yafatanyije n’abanya Iran 30 mu kwica Gen.Soleimani ariyo mpamvu bakwiriye gutabwa muri yombi bakabiryozwa.

Ibiro ntaramakuru ISNA byavuze ko Trump n’aba bandi bashinjwa ibyaha ubwicabyi no gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Alqasimehr ntiyigeze avuga andi mazina y’abantu bakoranye na Trump ariko yemeje ko igihugu cye kizakomeza gukurikirana uyu perezida wa 45 wa USA na nyuma yo kurangiza manda ye.

Interpol ifite ibiro mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa,ntacyo iratangaza kuri ubwo busabe bwa Iran bwo guta muri yombi umwe mu bategetsi barindwa cyane ndetse banafite ubudahangarwa bukomeye.

Alqasimehr yasabye ko Trump na bagenzi be bashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa cyane bashyirwa ku rutonde rutukura ruzwi nk’urw’aba ruharwa.

Ubusanzwe uwashyize kuri urwo rutonde rutukura’ aba agomba gufatwa n’igihugu aherereyemo, nubwo atari itegeko ko igihugu kibikora. Icyakora bituma uwashyizwe ku rutonde atangira kwigengesera mu gukora ingendo mpuzamahanga nkuko Aljazeera ibitangaza.

Iyo Interpol yakiriye ubusabe bw’igihugu, ibiganiraho igafata umwanzuro niba ari ngombwa kubimenyesha ibindi bihugu binyamuryango cyangwa niba atari ngombwa.
Aljazeera yatangaje ko bigoye ngo Interpol yemere ubusabe bwa Iran kuko amahame igenderaho atayemerera kwivanga mu bibazo bya Politiki.

Ibitekerezo

  • IRAN iyoborwa na Ayatollah uvuga ko akoreshwa n’Imana.Babyita “theocracy”.Bisobanura ko Iran iyoborwa n’Imana.Nyamara IRAN ikora ibintu byinshi Imana itubuza.Urugero,Iran iha intwaro organizations nyinshi zica abantu:Hezbollah,Hamas,Houthis,etc…Iran ijya kurwana muli Syria,Yemen,Lebanon,etc…Iran yahaye Hezbollah missiles na rockets ibihumbi n’ibihumbi byo gusenya Israel.Muli make,Iran iteza akavuyo muli Middle East.Iherutse kurasa oil installations muli Saudi Arabia.
    Nyamara Imana itubuza kurwana.Ikadusaba “gukunda n’abanzi bacu” (Matayo 5:44).Ikavuga ko “yanga umuntu wese umena amaraso” nkuko Zaburi 5:6 havuga.Ndetse ikavuga ko ku munsi wa nyuma izarimbura abantu bose barwana (Matayo 26:52).Ntabwo ushobora kuba “Gashozantambara” nka Ayatollah,hanyuma ngo uvuge ko ukorera Imana.Icyo gihe uba ukorera Satan.Bible ikugereranya na Gahini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa