skol
fortebet

Iran yiyemeje gutera ibisasu I Dubai no muri Israel mu gihe Amerika yagerageza kubatera

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

Umwuka mubi ushobora kubyara intambara hagati ya Iran na Leta zunze ubumwe za Amerika ukomeje gututumba aho iki gihugu cya Iran cyatangaje ko Amerika niramuka ibamisheho ibisasu barahita berekeza misile zabo I Dubai no muri Israel.

Sponsored Ad

Iran yaraye iteye misile 22 ku birindi 2 by’ingabo za USA muri Iraq,yavuze ko ishobora no kubyohereza i Dubai no muri Israel igiye cyose Amerika yaba irakaye ikabasubiza.

Agashimi k’igisirikare cya Iran gashinzwe umutekano w’igihugu [The Islamic Revolutionary Guard Corps] kabwiye IRNA news agency kati “Turaburira inshuti zose za Amerika,zahaye ibirindiro igisirikare cyayo ko ubutaka bwose buzaberaho ibikorwa byo gutera Iran buzaraswa.”

Indi Televiziyo yo muri Iran yavuze ko iki gihugu gishaka gutera misile I Dubai [Union Arab Emirates] no muri Israel hasanzwe ari mu nshuti za Amerika.

Iran TV yavuze koi bi bitero bya Misile byatewe ku ngabo za Amerika mu rwego rwo guhorera umusirikare wayo ndetse wari umurinzi wayo w’akataraboneka, Gen. Qassem Soleimani wishwe mu cyumweru gishize na Amerika.

Pentagon yavuze ko ibi bisasu koko byarashwe na Iran ishaka kurimbura ingabo za Amerika muri ibi birindiro byo muri Iraq.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran,Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko izi misile barashe ari urushyi bakubise mu maso ya Amerika ndetse ngo ntabwo zihagije hazakorwa ibindi.

Uyu muyobozi yabwiye TV y’igihugu ko ukubaho kw’Amerika mu gace kabo kugomba kugira iherezo ananenga igisirikare cyayo kugira uruhare mu guteza intambara,gucamo ibice no kurimbura.

Hategerejwe ijambo rya Trump gusa hari amakuru avuga ko ingabo za Amerika zatangiye kwerekezwa hirya no hino muri Asia kugira ngo zitegure urugamba.

Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran,Javad Zarif,yavuze ko badashaka intambara na Amerika nubwo bohereje izi misile 22 gusa ngo biteguye kwirwanaho igihe Amerika yabigira birebire.





Ibisasu Iran yateye ku birindiro bya Amerika muri Iraq

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa