Iraq: Abantu bunamiye jenerali Qasem Soleimani bagaragaje urwango rukomeye bafitiye USA
Yanditswe: Saturday 04, Jan 2020
Uruvunganzoka rw’abantu rwitabiriye umuhango wo kunamira Gen.Qasem Soleimani uherutse gupfira mu gitero cy’indege Amerika yagabye ku kibuga cy’indege cya Baghdad mu kuwa Kane.
Mu muhango wo kunamira Gen.Qasem Soleimani ,abantu bose bumvikanye baririmba ngo "urupfu kuri Amerika".
Uyu Soelimani wishwe, niwe yari ku isonga mu gutegura ibikorwa bya gisirikare bya Irani mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.Irani yarahiye guhorera urupfu rwe.
Umurambo we byitezwe ko usubizwa muri Irani kugira ngo ashyingurwe mu mujyi yavukiyemo.
Aba bantu bari I Baghadad baje kunamira na Abu Mahdi al-Muhandis, umugaba w’ingabo w’umunya Irake wayoboraga umutwe ushyigikiwe na Irani wa Kataib Hezbollah.
Uwo mutwe niwo wavuyemo indi mito izwi nka Popular Mobilisation units, ufasha imitwe y’abarwanyi muri Iraki yiganjemo ishyigikiwe na Irani.
Mbere y’uko umuhango utangira,abaje kunamira abo bishwe, , bazunguje amabendera ya Irake n’ay’imitwe y’abarwanyi baririmba bati "urupfu kuri Amerika".
Bakoze urugendo mu mihanda itandukanye, bamwe bitwaje amafoto ya Soleimani abandi bitwaje ay’umukuru w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei.
Amakuru avuga ko imirambo y’abanya Irani bishwe bajyanwa iwabo ku mugoroba.Iki gihugu kikaba cyashyizeho iminsi itatu yo kuganira uyu mujenerali wishwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *