skol
fortebet

Ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza ryamugize Umuyobozi waryo w’Ikirenga uzavanwaho n’urupfu gusa

Yanditswe: Monday 12, Mar 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu mu nama y’Ishyaka CNDD-FDD rya Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza hafatiwemo umwanzuro uvuga ko Perezida Nkuruziza abaye Umuyobozi w’Ikirenge w’iri shyaka ndetse nta n’undi wamusimbura uzabaho kuko bose ariwe ubaruta.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abayobozi bakuru b’iri shyaka kuwa gatanu no kuwa gatandatu I Buye mu Ntara ya Ngozi aho Perezida Nkurunziza avuka. Nk’uko tubikesha inkuru ya Jeune Afrique, ivuga ko ku umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu AFP (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu mu nama y’Ishyaka CNDD-FDD rya Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza hafatiwemo umwanzuro uvuga ko Perezida Nkuruziza abaye Umuyobozi w’Ikirenge w’iri shyaka ndetse nta n’undi wamusimbura uzabaho kuko bose ariwe ubaruta.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abayobozi bakuru b’iri shyaka kuwa gatanu no kuwa gatandatu I Buye mu Ntara ya Ngozi aho Perezida Nkurunziza avuka.
Nk’uko tubikesha inkuru ya Jeune Afrique, ivuga ko ku umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu AFP yabashije kubona video ya Jenerali Evariste Ndayishimye Umunyamabaga Mukuru wa CNDD-FDD avuga ko muri iyi nama hafashwe umwanzuro ko Perezida Nkurunziza kuva ubu abaye Umuyobozi w’Ikirenga w’iri shyaka.

Iri tangazo kandi rivuga ko Perezida Nkurunziza ari Umujyanama Mukuru, ariwe Mukuru mu bari mu ishyaka bose , kandi ko nta wundi banganya ubushobozi, nta n’undi uzagerageza kumwigereranyaho ku buyobozi bw’iri shyaka igihe cyose azaba akiriho.

Ubuyobozi bw’Ishyaka nabwo kuri iki cyumweru bukaba bwatangaje uyu mwanzuro wo kugira Perezida Nkurunziza Umuyobozi w’Ikirenga wa CNDD-FDD uzavanwa ku buyobozi bwaryo n’urupfu.

Muri uku kwa gatanu kuza mu Burundi hateganyijwe Kamarampaka aho abaturage bazemeza cyangwa se bagahakana umushinga w’itegeko nshinga rishya.

Mu gihe Abarundi batoye “Yego” baruta abatoye “Oya” muri iyi Kamarampaka, Perezida Nkurunziza azaba afite amahirwe yo kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka 7 imwe imwe. Akaba yaba ashobora kuyobora Uburundi kugeza mu 2034.

Abarwanya Perezida Nkurunziza bavuga ko yaba we cyangwa se ibyegera bye bari gukora uko bashoboye ngo izina rya Nkurunziza baryinjize mu mitwe ya rubanda. Bavuga ko babona neza ko umugambi uhari ari uko Perezida Nkurunziza ashaka kuba umwami w’Uburundi: Nkurunziza 1er.

Kuva muri 2015 bivugwa ko abarundi barenga 1200 bishwe naho abarenga ibihumbi 400 bakaba ari impunzi mu bihugu bituranye n’Uburundi n’ahandi ku isi.

Umutekano muke wibasiye igihugu cy’Uburundi kuva muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu yari ayoboye kuva muri 2005.

Nkurunziza ni Perezida w’Uburundi kuva muri 2005 nyuma y’amasezerano y’amahoro yahagarikaga intambara zari zibasiye iki gihugu. Muri 2010 yariyamamaje atsinda amatora ageze muri 2015 avuga ko manda ya mbere yayoboye itabarwa.

Iki gihe abamurwanya bavuze ko ahuguje manda agiye kwiyamamariza iya gatatu bishora imihanda bamwe barahagwa abandi bahitamo guhunga.
Kuva muri 2015 bivugwa ko abarundi barenga 1200 bishwe naho abarenga ibihumbi 400 bakaba ari impunzi mu bihugu bituranye n’Uburundi n’ahandi ku isi.

Umutekano muke wibasiye igihugu cy’Uburundi kuva muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu yari ayoboye kuva muri 2005.

Ibitekerezo

  • Ayatollah Nkurunziza. Hhhhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa