skol
fortebet

‘Isiraheli niba ishaka amahoro ikwiye kubaha ubwigenge bwa Palestina’ - USA

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika John Kerry arashimangira ko niba Israheli yifuza kubaho mu mahoro igomba kwemera ko Palestine ari igihugu cyigenga kigomba guturana na Isiraheli mu mahoro.
Ibyo yabivuze kuri uyu wa gatatu ubwo yavugaga ijambo rigaragaza uko Leta ya Perezida Barack Obama ibona amahoro ya gakuruka mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati. Ibihugu byombi bikabana mu mahoro.
Isiraheli imaze iminsi inenga bikomeye icyemezo Leta zunze ubumwe z’Amerika zafashe mu (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika John Kerry arashimangira ko niba Israheli yifuza kubaho mu mahoro igomba kwemera ko Palestine ari igihugu cyigenga kigomba guturana na Isiraheli mu mahoro.

Ibyo yabivuze kuri uyu wa gatatu ubwo yavugaga ijambo rigaragaza uko Leta ya Perezida Barack Obama ibona amahoro ya gakuruka mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati. Ibihugu byombi bikabana mu mahoro.

Isiraheli imaze iminsi inenga bikomeye icyemezo Leta zunze ubumwe z’Amerika zafashe mu cyumweru gishize cyo kwifata ubwo akanama gashinzwe umutekano kw’isi ka ONU katoraga umwanzuro wamagana amacumbi y’abayahudi yubatswe na Isiraheli muri Palestina.

Guterana amagambo kuri ibi byemezo bireba dipolomasi y’ibihugu byombi bije mu minsi ya nyuma y’ubuyobozi bwa perezida Obama.

Byarakaje abayobozi ba Isiraheli bitaretse n’intumwa za rubanda z’ishyaka ry’abademokarate n’iry’abarepubulika muri Amerika.

Perezida watowe, Donald Trump nawe yongeye kwibasira ubuyobozi bwa Obama ahumuriza Isiraheli ko hasigaye iminsi mike ibintu bigahinduka.

Ku rubuga rwe rwa Twitter Trump yagize ati:“Isiraheli ihangane ukomere italiki ya 20 y’ukwezi kwa mbere iregereje”.

Uwo niwo munsi Trump azarahirira kuyobora Amerika.
Abayobozi ba Isiraheli nabo bagize icyo bavuga ku ijambo rya Kerry, mbere y’igihe ataranarivuga.
Avugira kuri radiyo y’ingabo za Isiraheli, Minisitiri ufite umutekano wa rubanda mu nshingano ze, Gilad Erdan yise iryo jambo rya John Kerry “ingendo igayitse”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa