skol
fortebet

Israel: Umufasha wa Netanyahu arashinjwa guhohotera abakozi bo mu rugo

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

Uwakoze mu rugo rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu arashinza umugore we kumuhohotera no kumubwira kwifata uko we atari asanzwe amenyereye, ngo abasaba kwihuta aho kuzetura ibirenge mu kazi.
Sarah Netanyahu umufasha wa Netanyahu ashinjwa kandi na bamwe mu bakozi bagiye bakora mu rugo rwe ariko nyuma akaza kubirukana ntacyo ashingiyeho .By’umwihariko uyu mugore wakoze muri urwo yabwiye ibinyamakuru byo muri Israel ko uyu mugore yari yaramujujubije amubuza kurya no kunywa. (...)

Sponsored Ad

Uwakoze mu rugo rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu arashinza umugore we kumuhohotera no kumubwira kwifata uko we atari asanzwe amenyereye, ngo abasaba kwihuta aho kuzetura ibirenge mu kazi.

Sarah Netanyahu umufasha wa Netanyahu ashinjwa kandi na bamwe mu bakozi bagiye bakora mu rugo rwe ariko nyuma akaza kubirukana ntacyo ashingiyeho .By’umwihariko uyu mugore wakoze muri urwo yabwiye ibinyamakuru byo muri Israel ko uyu mugore yari yaramujujubije amubuza kurya no kunywa.

Ikinyamakuru The jewish Chronicle cyandikirwa muri Israel cyavuze ko ibyo birego byose byamaganiwe kure n’umuryango wa Minisitiri w’intebe aho bavuze ko ari ibirego bidafite inshingiro.

Netanyahu ubwe yanditse kuri Facebook avuga ko ibyo birego bigamije gusebya umuryago we kandi ko uwo mukozi yari afashwe neza mu rugo rwe.Ngo nta gaciro gakwiye guhabwa ubuhamya bw’uwo mukozi.

RFI y’Abafaransa yavuze ko uyu mukozi wahohotewe afite abana batatu akaba abarizwa mu idini rya Ultar-Orthodoxe.Ashinja Sara Netanyahu kuba mu gihe cyose babanye yaramujujubyaga no gutsikamira uburenganzira bwe.

Uyu mukozi ashinja uyu mugore w’umunyacyubahiro kuba yaragiye amuhatira guhindura imyambaro ubwo babaga bafite abashyitsi nyamara ngo we yiyiziho kwa mbara neza.

Sara Netanyahu yigeze kubwira itangazamakuru ko adakunda kubona umukozi ukora adashyira ingufu mu kazi ke kandi ko adakunda ingendo z’abo aho bakunze no kurangwa no guseta ibirenge mu kazi kabo.

RFI ivuga ko uyu mugore ashobora kujyanwa mu nkiko kandi ko iki kirego gishobora kugira ingaruka mbi kuri Politike y’iki gihugu.

Sara wa Netanyahu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa