skol
fortebet

Israel yemeye kwakira abimukira 1000, yangira 7000

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Leta ya Isirayeli ejo kuwa mbere yatangaje ko igiye kwemerera abimukira 1000 b’Abanyetiyopiya kuba muri Isirayeli, ni umubare muto cyane ugereranyije no kuba abanya-Ethiopia bari basabye kuba muri iki gihugu ari ibihumbi 8.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu yavuze ko Israel yashyizeho komisiyo idasanzwe yo kwiga kuri iyi dosiye ikemeza ko abanya Ethiopia bafite abana aribo bagomba kwemererwa kujyayo.

Abasigaye ibihumbi birindwi nabo bipfuza kujya muri Isirayeli ibyabo ntawuzi uko bigiye kumera.

Ibyo bihumbi umunani byamuka ku Bayahudi bafite inkomoko muri Etiyopiya bahatiriwe ku ngufu kwinjira mu idini ya gikirisitu mu myaka ijana ishize.

Mu mpera z’ umwaka ushize no mu ntangiro z’ uyu mwaka wa 2018, Israel yavuzweho kwirukana abimukira bakomoka ku mugabane w’ Afurika. Icyo gihe iki gihugu cyavuzweho ko giha amafaranga abo bimukira ngo bakivemo bashake ibindi bajya kubamo, abatabyemeye bagashyirwa mu munyururu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa