skol
fortebet

Israheli yahaye abimukira ibyemezo bibategeka gutaha cyangwa bagafungwa

Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2018

Sponsored Ad

Abimukira babarirwa mu bihumbi biganjemo Abanyafrika baba mu gihugu cya Israheli, bahawe icyemezo kibemerera gutaha iwabo bitagenda uko bagatabwa muri yombi.
Umwe mu bashinzwe gutanga amakuru mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Israheri, yavuze ko abarebwa n’iyo ngingo ari abimukira barengeje imyaka 18 badafite ibyangombwa babarirwa mu 38,000.
Ubabanyi n’amahanga bw’iki gihugu buvuga ko abagore b’abana batarageza imyaka 18 batarebwa n’iy’ingingo.Muri rusange abana bari munsi y’iyo myaka (...)

Sponsored Ad

Abimukira babarirwa mu bihumbi biganjemo Abanyafrika baba mu gihugu cya Israheli, bahawe icyemezo kibemerera gutaha iwabo bitagenda uko bagatabwa muri yombi.

Umwe mu bashinzwe gutanga amakuru mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Israheri, yavuze ko abarebwa n’iyo ngingo ari abimukira barengeje imyaka 18 badafite ibyangombwa babarirwa mu 38,000.

Ubabanyi n’amahanga bw’iki gihugu buvuga ko abagore b’abana batarageza imyaka 18 batarebwa n’iy’ingingo.Muri rusange abana bari munsi y’iyo myaka bagera ku 4000.

Leta ya Israheri mu ntangiriro z’ukwa mbere yemereye amadorali 3,500 umuntu wese ushaka gutaha mu gihugu cye ku bushake.

Ibihugu nk’u Rwanda na Uganda byemeye kwakira abimukira bari ku rutonde rw’ababwirizwa gutaha bishinjwa ko byaba bikora ubucuruzi bw’abantu binyuze mu masezerano bagiranye na Israel,ibintu ibihugu byombi byamaganiye kure.

U Rwanda rwahakanye ko rutigeze rusinya ayo masezerano.Kuya 06 Mutarama,2018 U Rwanda rwavuze ko nta gahunda ihari yo kwakira abimukira b’Abanyafurika bazaturuka muri Israel kuko nta masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga akaba n’ umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda Mme Louise Mushikiwabo yamamaganye aya makuru.

Yagize ati “Hashingiwe ku bihuha biherutse gukwirakwizwa mu binyamakuru, guverinoma y’ u Rwanda inejejwe no kubamenyesha ko nta masezerano y’ ibanga areba abimukira yigeze isinyana na Israel”

Imibare itangwa n’ibiro bishinjwe abinjira n’abasohoka muri Israheri yerekana ko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, abimukira 4,012 badafite ibya ngombwa aribo bamaze gutahuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa