skol
fortebet

Intambara y’ amagambo yadutse hagati ya DR Congo na Amerika

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku wa mbere yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guteza "ubwoba butari ngombwa" nyuma yaho iki gihugu kiburiye ko "hashobora kuba igitero cy’iterabwoba" ku nyubako y’ibiro by’uhagarariye Amerika muri Kongo.

Sponsored Ad

Lambert Mende, minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa leta ya Kongo, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ayo makuru n’ abashaka gutera abantu ubwoba.

Ati "Ntakwizera amakuru atangwa n’abantu bashaka gukwirakwiza ubwoba butari ngombwa ndetse n’urujijo mu baturage ba Kongo habura iminsi micye ngo amatora abe".

Ni mu gihe muri Kongo hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, hitegurwa amatora ya perezida - yagiye atinzwa - ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

Ni ayo gusimbura Perezida Joseph Kabila uri ku butegetsi guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2001, wabugezeho asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa arashwe. Hazanatorwa kandi abagize inteko ishingamategeko bo ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’intara.

Bwana Mende yongeyeho ati "Kuri ubu bimaze kumenyekana ko nta shiti hazaba amatora ari ugutatu ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2018, abadashoboye kugira icyo bahindura kuri gahunda y’amatora muri Kongo bari kugerageza kurangaza abaturage ba Kongo".

BBC yatangaje ko ku wa gatandatu, ibiro by’uhagarariye Amerika muri Kongo biri mu murwa mukuru Kinshasa, byavuze ko bifite "amakuru yizewe kandi arasa ku ntego yuko hari impungenge z’igitero cy’iterabwoba ku nyubako za leta y’Amerika ziri i Kinshasa".

Ku wa mbere, ibyo biro by’uhagarariye Amerika i Kinshasa byafunze imiryango.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa kane w’icyumweru gishize, bikaba biteganyijwe kurangira ku itariki ya 21 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

Ingingo yo mu itegekonshinga rya Kongo yahaye Bwana Kabila uruhushya rwo kuba agumye ku butegetsi mu gihe hategerejwe gutorwa umusimbura, nubwo bwose manda ye ya kabiri - ari na yo ya nyuma yemerewe n’itegekonshinga - imaze imyaka igera hafi kuri ibiri irangiye.
Mende kandi ni na we muvugizi w’umukandida-perezida Emmanuel Ramazani Shadary, ushyigikiwe na Bwana Kabila.

Mu kwezi gushize kwa cumi, abategetsi ba Kongo bavuze ko aya matora ya perezida azaba nta gisibya kandi ko nta nkunga y’amahanga Kongo icyeneye.

Mu matora ya perezida yabanje yo mu myaka ya 2006 na 2011, ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Kongo, MONUSCO, bwafashije mu bikoresho no mu bikorwa bijyanye n’ayo matora.

Ariko umubano hagati ya leta ya Kongo n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwa MONUSCO - bwa mbere bugizwe n’ingabo nyinshi cyane ku isi - umaze igihe ucumbagira.

Leta ya Kongo yakomeje gusaba ko ibikorwa bya MONUSCO - igizwe n’ingabo zirenga ibihumbi 15, abapolisi 1000 n’abakozi b’abasivile 2500 - bihagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa