skol
fortebet

Izina Robert Gabriel Mugabe barasaba ko risibwa ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Zimbabwe

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

Abarwaniye ubwigenge bwa Zimbabwe barasaba ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’indege cya Zimbabwe kiri mu murwa mukuru Harare gisiba izina rikigaragaraho rya Robert Mugabe, wategetse iki gihugu mu gihe cy’imyaka 37 agakurwa ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2017.

Sponsored Ad

Mu mwaka ushize nibwo iki kibuga cy’indege cyahinduye izina ryacyo rya Harare International Airport, gihabwa izina rishya rya Robert Gabriel Mugabe International Airport habura ibyumweru bicye ngo Mugabe yegure ku mwanya wa perezida nyuma yaho igisirikare gifatiye ubutegetsi.

Victor Matemadanda, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abarwaniye ubwigenge bw’iki gihugu, yavuze ko ubusabe bwabo buzashyikirizwa Emmerson Mnangagwa wasimbuye Mugabe ku butegetsi akanatsinda amatora ya perezida ataravuzweho rumwe yabaye mu kwezi gushize.

Yavuze ko abagize iri shyirahamwe kuri uyu wa gatatu bakora urugendo rwerekeza ku kibuga cy’indege basaba ko "izina ryanduye" rya Bwana Mugabe risibwa kugira ngo ahubwo andi mazina y’intwari atangire yigweho.

BBC yatangaje ko Matemadanda yagize ati:"Izina ririho ubu ryangiza umurage w’intambara yo guharanira ubwigenge kubera ko Mugabe, witiriwe iki kibuga cy’indege, ni umugambanyi... Ikibuga cy’indege ntigishobora kwitirirwa uyu wabaye umugambanyi ku munota wa nyuma".

Abarwaniye ubwigenge bwa Zimbabwe ni itsinda ry’abantu bafite ijambo rikomeye mu ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF.

Matemadanda yongeyeho ko iri tsinda rishyigikiye intsinzi ya Perezida Mnangagwa nubwo ari intsinzi yatanzweho ikirego mu rukiko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Urukiko rushinzwe kubungabunga ubusugire bw’itegekonshinga ruza kuburanisha urubanza kuri iki kirego kuri uyu wa Gatatu.

Ibitekerezo

  • Politike ni mbi.Uyu munsi abaturage bagufata nk’INTWARI (national hero),wavaho bakakuvuma.Ingero ni nyinshi:Kadafi,Mobutu,Idi Amin,Kayibanda,Habyarimana,etc...Muribuka ko ikibuga cy’indege cya Kanombe cyitwaga "Aeroport Gregoire Kayibanda",nyuma icyapa bagikuraho.Ni Politike nyine.Ufashe ubutegetsi niwe uba intwari,yavaho bakamuvuma.
    Bakamushinja ibintu bibi byose:Umwicanyi,umujura,yatonesheje bene wabo,etc...Niyo mpamvu abantu bamwe bahitamo kwigira mu binti by’imana,ntibajye muli politike.Urugero ni abahamya ba yehova.Aho kujya muli politike,bajya mu nzira bakabwiriza isi nshya izaba paradizo,itegekwa na Yesu,amaze gukuraho abayobozi b’isi bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa